Update: Ibiro by’itora bimaze kubarurwa ni 6 448 kuri 28 010 biri mu gihugu hose habaruwe amajwi 2 32 3 907. Perezida Museveni arayoboye n’amajwi 1 362 961 angana na 61, 75% akurikiwe na Besigye ufite amajwi 738 628 ahwanye na 33.47% by’amajwi amaze kubarurwa, Amama Mbabazi akurikiraho n’amajwi 41 291 angana na 1.87%. […]Irambuye
Ibrahim al Qosi w’imyaka 55 ni umunyaSudan wahoze ari umurinzi wa Osama Bin Laden, ubu nawe atangiye kuba icyamamare kubera za Video ashyira hanze ahamagarira urubyiruko kujya mu ntambara yita Jihad ku ruhande rwa Al Qaeda muri Yemen kurwanya Arabia Saoudite. Iheruka yayisohoye tariki 06/02/2016 aho al Qosi yiyama cyane ubwami bwa Arabia Soudite agahamagarira […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni yayoboye igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro imodoka nini itwara abagenzi ‘Bus’ ikoresha imirasire y’izuba yateranyirijwe biteranyirije. Iyi bus bise ‘Kayoola’ ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 35, ikaba yakora urugendo rw’ibilometero bigera kuri 50 idahagaze. Ifite ‘battery’ abyiri, imwe ikaba icometse ku mirasire y’izuba iri ku […]Irambuye
Umuryango w’Abibumbye wamaze gutangaza ko Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali wigeze kuwuyobora hagati y’umwaka wa 1992 – 1996, yitabye Imana afite imyaka 93. Boutros Boutros-Ghali agaragara cyane mu nyandiko nyinshi zivuga ku mateka y’u Rwanda, kuko ariwe wari uyoboye Umuryango w’Abibumbye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ukaza gutererana u Rwanda. Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (Associated Press) byanditse […]Irambuye
Muhyadin Mohamed Haji Ibrahim, wahoze ari Minisitiri w’ingabo Somalia kuri uyu wa mbere tariki 15 Gashyantare 2016 yahitanywe n’igitero cya bombe cyaturikije imodoka ye i Mogadishu ahitwa KM4. Omar Sharma’arke, Minisitiri w’intebe wa Somalia watangaje iby’urupfu rw’uyu muyobozi yongeye kwihanganisha umuryango n’inshuti za nyakwigendera. Haji Ibrahim yari mu ishyaka ryitwa KULAN, umukuru w’iryo shyaka akaba […]Irambuye
Kuri uyu wa 16 Gashyantare abatavuga rumwe na Leta ya Congo basabye abaturage ko uyu munsi wose batajya ku kazi kabo ngo mu rwego rwo kugaragariza Leta ko ihonyora demokarasi. Moïse Katumbi wahoze ari Guverineri wa Katanga yasabye abatuye iyi Ntara by’umwihariko umujyi wa Lubumbashi kutajya ku murimo kugira ngo abayobozi bubahe Itegeko Nshinga. Andi […]Irambuye
Police ya Uganda yataye muri yombi Kizza Besigye umuyobozi w’ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) akaba n’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Republika muri Uganda, ubwo kuri uyu wa mbere yariho agerageza kwinjira mu mujyi rwagati i Kampala kwiyamamaza aturuka Jinja. Semujju Nganda umuvugizi w’ishyaka FDC yabwiye DailyMonitor ko Besigye yafashwe ari mu bikorwa bye […]Irambuye
Ehud Olmert wabaye Minisitiri w’Intebe wa Israel kuri uyu wa mbere mu gitondo yinjijwe muri gereza ya Ramleh kuharangiriza igihano cy’igifungo cy’amezi 19 kubera ibyaha bya ruswa byamuhamye. Yahise aba umuyobozi wa Guverinoma ya Israel wa mbere winjijwe munzu y’imbohe. Olmert w’imyaka 70 yayoboye Guverinoma ya Israel hagati ya 2006 na 2009 yahamyena bitugukwaha yatamiye […]Irambuye
Perezida wa USA Barack Obama yasabye mugenzi we w’Uburusiya Vladimir Poutine guhagarika ibitero by’indege ku mitwe irwanya Leta ya Bashar Al Assad ngo bigendanya n’amasezerano mpuzamahanga bumvikanye i Munich kuwa kane nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Obama kuri iki cyumweru. Obama ngo yahamagaye kuri Telephone Poutine kuwa gatandatu amusaba ko bahagarika ibitero by’indege zabo ku barwanya […]Irambuye
Abasirikare bakuru 12, harimo abagera kuri barindwi bafite ipeti rya General mu gihugu cya Nigeria bagejejwe imbere y’urwego rushinzwe kurwanya Ruswa, bakaba bakurikiranyweho ibirego by’uko barigishije intwaro zigenewe kurwanya Boko Haram. Igisirikare ntabwo cyatangaje amazina y’abo basirikare, ariko ngo harimo aba General batatandatu bakiri mu kazi mu ngabo za Nigeria. Igihe akanama gashinzwe ubukungu n’ibyaha […]Irambuye