Digiqole ad

Uganda yamuritse Bus ikoresha imirasire y’izuba yiteranyirije

 Uganda yamuritse Bus ikoresha imirasire y’izuba yiteranyirije

Bus yiswe Kayoola yamuritswe ku mugararo.

Kuri uyu wa kabiri, Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni yayoboye igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro imodoka nini itwara abagenzi ‘Bus’ ikoresha imirasire y’izuba yateranyirijwe biteranyirije.

Bus yiswe Kayoola yamuritswe ku mugararo.
Bus yiswe Kayoola yamuritswe ku mugararo.

Iyi bus bise ‘Kayoola’ ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 35, ikaba yakora urugendo rw’ibilometero bigera kuri 50 idahagaze. Ifite ‘battery’ abyiri, imwe ikaba icometse ku mirasire y’izuba iri ku gisenge cyayo, naho indi ikaba igaburirwa umuriro w’amashanyarazi (charged electrically) mu gihe bus igomba gukora urugendo rurerure cyane nijoro.

Ikigo Kiira Motors cyayoboye uyu mushinga wo gukora iyi modoka kivuga ko ‘battery’ zayo zuzurira isaha imwe buri imwe, ku buryo ishobora gukora ingendo mu mijyi, nko gutwara abana ku mashuri cyangwa ingendo ndende.

Kayoola yakozwe bwa mbere mu igeragezwa yari ifite agaciro k’amadolari ya Amerika ($) ibihumbi 145, gusa ngo igiciro gishobora kuzamanuka kikagera ku bihumbi 45 mu gihe abantu bazaba bazisabye hagakorwa nyinshi.

Iki gikorwa cyahuriranye n’umunsi wa nyuma wo kwiyamamaza kubahatanira kuyobora Uganda, wabaye umwanya kuri Perezida Museveni.

Yavuze ko iyi bus, Kayoola ari akabarore kubo bahanganiye umwanya wa Perezida bakunze kunenga ko uburezi bwasubiye inyuma.

Yagize ati “Abantu bavuga ko uburezi bwa Uganda bwasubiye inyuma baba bikinira, murebe udushya turimo guhangwa. Tugiye (Guverinoma) gushora Miliyari 500 z’Amashiringi ya Uganda mu gushyigikira imishinga y’udushya.”

Perezida Museveni wamuritse ku mugararo iyi bus nyuma nawe yo kuyigendamo akumva uko imeze.
Perezida Museveni wamuritse ku mugararo iyi bus nyuma nawe yo kuyigendamo akumva uko imeze.

Umuyobozi w’Ikigo Kiira Motors, Paul Isaac Musasizi we yavuze ko gukora “Kayoola Solar Electric Bus” bigaragaza ubushake bw’ikigo ayoboye mu kuzamura impano n’ubumenyi bw’Abagande mu bijyanye n’udushya mu ikoranabuhanga ry’ibinyabiziga.

Ati “Ni ikintu kigaragaza uruhare mu kuzamura urwego rw’Ikorwa ry’Ibinyabiziga mu Nganda za Uganda mu buryo burambye.”

Nk’uko bigaragara mu binyamakuru binyuranye byo muri Uganda, Kiira Motors iterwa inkunga na Guverinoma ya Uganda binyuze muri gahunda yiswe “Presidential Initiative on Science and Technology”. Gusa, Musasizi umuyobozi wayo ngo yizeye ko uyu mushinga wabo uzakurura abashoramari bigenga bashishikajwe no gushora imari mu kurengera ibidukikije.

Umushinga wa Kayoola usa n’ugeze ku ntego wari ugamije, wakozweho cyane cyane n’abanyeshuri, n’abarimu ba Kaminuza ya Makerere y’i Kampala.

Kumurika iyi bus byafashije Perezida Museveni gusoza neza ibikorwa byo kwiyamamaza.
Kumurika iyi bus byafashije Perezida Museveni gusoza neza ibikorwa byo kwiyamamaza.
Byari ibirori bikomeye bamurika ku mugaragaro iyi bus nshya yateranyijwe n'Abagande.
Byari ibirori bikomeye bamurika ku mugaragaro iyi bus nshya yateranyijwe n’Abagande.
Ni bus igaragara neza inyuma.
Ni bus igaragara neza inyuma.

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • wow,bravon ku ba gande,

    iki ni ikigaragaza ubushobozi twifitemo muri africa!!!
    go ahead!!!

  • Hakwiye ingendo shuri zo kujya kwigira ku Bagande….kuko ntidukeneye kujya iyo I buraya kandi abaturanyi bafite byinshi badusizeho…
    Bravo Museveni

  • Abanyarwanda na za Kaminuza zabaye nyinshi ko nta na ka Gikumi bagerageza, Bite?

  • Gigi, niba wasomye neza kugira ngo iriya bus ikorwe Leta yasoyemo US$ 145,000 avuye muri “Presidential Initiative on Science and Technology”. None President M– USEVENI yavuze ati ko bavuga ngo nta reme ry’Uburezi ibi ko byashobotse! Ati tugiye gushora miliyari magana atanu za shilingi za Uganda. Ntabwo rero ari uko Abanyarwanda batiga cyangwa ko za Kaminuza z’U Rwanda zitigisha neza. Hakenewe ko zihabwa budget ya research kugira ngo ubushakashatsi bukorwe.

    • niba ari ukuzana abazikorera muri africa byarangiza ngo ni made in Africa nabyo ndakurahiye haracyari intambwe………….duharanire kubyikorera……….impamvu y ayyo mafr yashowe ni uko ari assembling……..ni uguhanga se?

  • Seriously? Nonese nimutubwire ikintu nakimwe kigize iriya Bus cyaba cyarakorewe Uganda? ibintu byose babiguze hanze barangije baza kubiteranyiriza Kampala! Bimeze nkaza laptop bavuze ngo ni Made in Rwanda, please they are assembled in Rwanda, guterateranya no gukora biratandukanye. Erega abayobozi bakuru bayicayemo baregama ntanisoni! hahahahahaaaaa hari abayapani dukorana mbibwiye baraseka baratembagara

    • Ariko rero ntitugashake gusimbuka inzego. Reka duhere ku guteranya ibizigize tuzagera kukubyikorera ikindi gihe. Nkeka ko iriya ari intambwe itewe kandi itabura kwishimirwa.

  • Eric! Ujya kwandika icumi(10) ahera kuri 1! Tubashimiye iyi ntambwe kuko urugendo rw ‘ibirometero 1000 rutangirira ku ntambwe 1. Rekana n ‘abayapani rero kuko turi muri Afrika.

  • @Eric. Kuba ari abayapani se bivuze ko ibyo bavuga ari ukuri. Jye nsanzwe nzi iby’iriya bus. Makerere bamaze imyaka 2 bayikora. Rero ikorerwa Uganda, abo bayapani bawe babyemere cg babyange. Ubundi se ni he ku isi bakora imodoka ikorerwa izuba? Nabo bazungu ntibayikora kuko nta zuba bagira. Ahubwo urebe abazungu batagiye kurwanya iriya bus n’uwayikoze.

  • africa nticyeneye abacanshuro nk’eric icyeneye aba patriots nka bariya bana bakoze iyo bus

  • Nibyiza ko habayeho reaction kuri comment yanjye kandi nibyiza kuko bituma debate irushaho kubanziza. Ndashimira @ Ruvusha n’ubwo atukana kandi sibyiza, ngashimira Nina na Fidele. Nshuti rero bavandimwe munyumve neza, musubiremo comment yanjye neza maze mushishoze mudashyizemo fanaticism! Sinigeze mvuga ko Uganda idashobora gukora imodoka nk’uko n’ikindi gihugu cyose cy’Afrika kiramutse gifite gahunda ihamye na skillful manpower babikora rwose. Njyewe icyo ntashobora kwemera n’inyito ” Made in Uganda”, mutandukanye gukora no guteranya! Ikibazo cyo kwiyitirira ibitari ibyawe ubundi birahanirwa, ngirango murabizi neza ko aricyo kibazo ubu Kaminuza zacu ziriguhangana nazo, abantu bagiye biyitirira ibyakozwe n’abandi barangiza bagakoporora bagahindura amazina yabo gusa aribyo bita plagiarism!

    Abayapani nabibwiye rero ntabwo basekejwe n’uko Uganda itakora Bus, ahubwo basekejwe no kubona ikintu cyose babona kuri iriya bus gituruka iwabo, icyakozwe n’uguteranya ibice bigize iriya bus hanyuma bagashyiramo na system ituma ikoreshwa n’imirasire y’izuba! (Ibi abana bo muri IPRC barabikora rwose) Ubuse tuzagure indege hanze, tuyiparike i kanombe niturangiza tuyitere irangi dushaka, tugakuramo intebe z’ubururu tugashyiramo izumweru hanyuma dutumire abanyamakuru ngo nimuze murebe indege twakoze! really? ibyo nibyo mwita patriotism ? ntabwo ariko njye mbitekereza! ibyo Museveni yakoze ni umukino wa politiki ahengera kwiyamamaza birangiye kugirango ashiture abaturage rubanda giseseka (kuko ntibaba bazi iyo ibintu biva n’iyo bijya)

    Ndarangiza mvuga ko bishoboka cyane ko rwose twakora imodoka cg ikindi kintu icyaricyo cyose, ariko kwiyitirira ibyakozwe n’abandi wowe ukongeramo utuntu twawe ntabwo aribyo nagato ndaguhakaniye. Niba unagize utwo wongeramo, bivuge abantu babimenye kandi uhe agaciro aho ibyo bintu wabivanye, nk’uko iyo wanditse igitabo ukandikamo amagambo atari umwimerere yawe ugomba kuvuga aho wabivanye n’uwabyanditse n’aho ubundi uba wibye.

  • ibi ni ukiyamamaza kwa M7 kuko muri iki gihe cy’amatora ibya bus ntaho bihuriye,naho guteranya imodoka byo henshi birakorwa,cyangwa hagakorwa imodoka nyazo kandi muri africa ariko si abanyafrica bazikora( South Africa,Egypt,…)ese ababizi mwambwira ho remorques za ziriya camions nini za TZ,UG,…zikorerwa?Africa we genda warababaye.

Comments are closed.

en_USEnglish