Moïse Katumbi uyu munsi yasabye ko Lubumbashi iba ‘Ville morte’
Kuri uyu wa 16 Gashyantare abatavuga rumwe na Leta ya Congo basabye abaturage ko uyu munsi wose batajya ku kazi kabo ngo mu rwego rwo kugaragariza Leta ko ihonyora demokarasi. Moïse Katumbi wahoze ari Guverineri wa Katanga yasabye abatuye iyi Ntara by’umwihariko umujyi wa Lubumbashi kutajya ku murimo kugira ngo abayobozi bubahe Itegeko Nshinga.
Andi mashyaka arwanya Leta muri Congo nayo yashishikarije abaturage kuguma mu rugo ntibajye kukazi ndetse ntibohereze abana ku ishuri.
Moïse Katumbi aho ari i Munich mu nama ya 52 ku mutekano w’Isi, yagize ati “Nanjye ndashishikariza abaturage kutagira aho bajya uyu munsi. Ni igikorwa cy’amahoro kigomba gushishikariza Guverinoma kubaha Itegeko Nshinga no kumva ijwi ry’abaturage bababaye.”
Abajijwe na Radio Okapi kuri ibi bintu, umuyobozi w’Umujyi wa Lubumbashi Jean Oscar Sangouza ntiyashatse kugira icyo abivugaho.
Gusa tariki 14 Gashyantare uyu muyobozi ubwo ibi byatangiraga kuvugwa, yahise asohora itangazo avuga ko abaturage ba Lubumbashi bagomba kujya mu mirimo yabo bisanzwe kuri uyu wa kabiri.
Police mu mujyi wa Kinshasa yo iryamiye amajanja guhangana n’uwariwe wese uri bubuzeabaturage kujya mu kazi.
Kuri uyu wa kabiri mu mijyi nka Kinshasa na Lubumbashi abantu bamwe ntabwo bakoze ntibanohereje abana ku mashuri bumviye ubu busabe bw’amashyaka ya ‘opposition’.
Kuri Televiziyo y’igihugu RTNC hasohotse itangazo ko uyu munsi ari uw’akazi bisanzwe, kandi ko hafashwe ingamba zikomeye ku bashobora kuza gusiba akazi cyane cyane abakozi ba Leta.
UM– USEKE.RW
3 Comments
Revolutionary
Ngiyo revolution itamena amaraso aho abantu bagaragariza ubutegetsi ibyo batemera kandi bucece.Nonese niba wigumiye iwawe bazaza kukuvanayo kungufu? Ese bakwirukanye bakwirukana abakozi bose? Iyi revolution ndayishyigikiye.
ARIKO ABATURAGE BABAYE IBIKORESHO BY’ABA NYE POLITIKE KOKO!! UBU BANO BOSE BARI KUBUZA ABANTU NGO NTIBAJYE KUKAZI, NGO ABANA BABO NTIBAJYE KU ISHURI. NONESE NABABO BARI MUMAHANGA BARABABUZA KUJYAYO?
BUSINESS ZABO SE ZAHAGAZE? BAZAJYE BABASHUKA MWEMERE. JYEWE SINANZE IMPINDUKA ARIKO UBURYO BIKORWA NABABA BABIFITEMO INYUNGU BIRATANDUKANYE. IYABA KOKO IBYO MWIRIRWA MUVUGA ARIBYO BIZANA DEMOKARASI HARI IBIHUGU BYA AFURIKA BABA BIFITE IRENZE IY’IBIHUGU BY’IBURENGERAZUBA BW’ISI! ARIKO IKIBABAJE NUKO AHUBWO KUBANYE POLITIKI BENSHI TUBONA DEMOKARASI NI INTAMBARA. BATURAGE BAGENZI BANJYE NIMUSHAKA MUMENYE ICYO MUSHAKA MBERE YO GUSHUKWA NABABIFITEMO INYUNGU.
Comments are closed.