Somalia: Uwari Minisitiri w’Ingabo yishwe
Muhyadin Mohamed Haji Ibrahim, wahoze ari Minisitiri w’ingabo Somalia kuri uyu wa mbere tariki 15 Gashyantare 2016 yahitanywe n’igitero cya bombe cyaturikije imodoka ye i Mogadishu ahitwa KM4.
Omar Sharma’arke, Minisitiri w’intebe wa Somalia watangaje iby’urupfu rw’uyu muyobozi yongeye kwihanganisha umuryango n’inshuti za nyakwigendera.
Haji Ibrahim yari mu ishyaka ryitwa KULAN, umukuru w’iryo shyaka akaba yabwiye Ijwi rya Amerika ko icyo gitero cyagabwe kuri Ibrahim cyabaye nyuma y’amasaha make avuye mu nama y’ishyaka kumurwa mukuru Mogadishu.
Haji Ibrahim yavutse mu 1928, kugeza ubu ntawe urigamba iki gitero ariko bamwe bavuga ko gishobora kuba cyagabwe n’abarwanyi b’Al Shabaab.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW