Digiqole ad

Uganda: Mu duce 6 448 twabaruwemo amajwi Museveni afite 61,75%

 Uganda: Mu duce 6 448 twabaruwemo amajwi Museveni afite 61,75%

Perezida Yoweri K. Museveni wa Uganda

Update: Ibiro by’itora bimaze kubarurwa ni 6 448 kuri 28 010 biri mu gihugu hose habaruwe amajwi 2 32 3 907.

Perezida Museveni arayoboye n’amajwi 1 362 961 angana na 61, 75% akurikiwe na Besigye ufite amajwi 738 628 ahwanye na 33.47% by’amajwi amaze kubarurwa, Amama Mbabazi akurikiraho n’amajwi 41 291 angana na 1.87%.

 

Inkuru ya kare: Eng.Dr.Badru Kiggundu yatangaje by’agateganyo amajwi y’agateganyo mu duce duke twatorewemo, Perezida Yoweri Museveni uhagarariye ishyaka NRM ayoboye na 63.67%, Kizza Besigye afite 32.4% naho Amama Mbabazi afite 1.2%.

Perezida Yoweri K. Museveni wa Uganda
Perezida Yoweri K. Museveni wa Uganda

The New Vision yanditse ko ayo majwi angana na 195,369 yamaze kubarurwa ari ayo mu duce twabereyemo amatora tugera kuri 580 mu gihe ibiro by’itora mu gihugu hose ari 28 010.

Muri ayo majwi yabaruwe Perezida Yoweri Museveni afite agera ku 117,298 akurikiwe bitari ibya kure na Dr.Kizza Besigye w’ishyaka FDC n’amajwi 59,609.

Amama Mbabazi ni uwa gatatu n’amajwi 2 246 akurikiwe na Dr.Abed Bwanika wa kane n’amajwi 1 723 mu gihe Maureen Faith Kyalya afite amajwi 1 141 ku mwanya wa gatanu.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Umuseke rwose muranyubaka.., nari nabuze amakuru mpamo yuko itora rihagaze ku bavandimwe ba Uganda.

    Muzehe M– USEVENI nabyine intsinze arabikoze nanone.
    Bravooooo

    • Amahanga yavuzeho ayomatora yaranzwe nuburiganya bukabije bityo Bessigye ntabwo azemera ibizavamo

  • Abagande twarabamenye, ubu Museveni narangiza kuahirira kuyobora igihugu aba bagabo bazigira South Africa na England kwirira ku noti.

  • Mwakoze gushyira ifoto ya museveni imaze imyaka kuko ubu sikuriya asa.Gusa abakurikiye amateka ya Kenya ndetse naya Cote d’Ivoire ibizakurikiraho ntibizabatungure.

  • Yihaye make, iyoyiha100%

  • yihe98%

  • nkurunziza ararengana, mu7kumira kubutegetsi! Abanyagitugu

  • Agahinda karimo kabavugisha aya ndongo sako mu matora yi byatorewe Uganda ni nzika yi mbehe yanyu yiyubitse abigezemo uruhare !!!!

    Nahose iba asaza harya wowe ukura usubira ibwana ???
    Ikibi nu gusazira ubusa ni president imyaka ibaye 30 harya mwe muri ibiki ???

    Umugabo muri mwe azamwigane nibuze ayobore ni ngo 10 mubone kuvuga ubusa.

    Ndi Kampala ibintu biratuje ,nta gikuba cyacitse kuko uyu musaza arakunzwe uzi ibya Uganda azi neza ko nta wapfa kubanisha abanyayuganda neza nkuko yabikoze, Museveni afite ingufu igikundiro ubushishozi bimuhesha kuza kuyobora nanone mu mahoro.

    Mukanya ahubwo turajya buriya NAKIVUBO NATIONAL STADIUM tubyinf itsinzi rindira ni mukanya then ejo turuhuke monday dukomeze umulimo, ibihuhu bicana ni bitagira imilimo ,hano hari amoko 200 wumva ari inde wakwica undi ko yose yibona no mubuyobozi ???

    Mureke inzika.

    • Ntabwo ashaje mwana ahuboe ni baby

Comments are closed.

en_USEnglish