Abigaragambya muri Kenya bakubiswe bikomeye cyane
Amafoto y’abigaragambya bari gukubitwa n’inzego z’umutekano ateye ubwoba kubera imbaraga zakoreshejwe mu gutatanya abigaragambya muri Nairobi bari ku biro bya Komisiyo y’amatora basaba ko habaho impinduka mu buryo amatora akorwa, ni mu gihe hateganyijwe amatora rusange umwaka utaha.
Abigaragambya bakubiswe indembo, baterwa ibyuka biryana mu maso, bakubitwa imigeri abandi bapolisi bagaragaye bakoresha ibiti bibaje nk’imihini nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Kenya.
Muri iyi minsi muri Kenya hari hamaze iminsi haba imyigaragambyo no mu yindi mijyi nka Kisumu, Kisii aho Police naho igerageza guhangana n’abigaragambya.
Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe akanatsindwa amatora ya Perezida mu 2013, arashinja Komisiyo y’Amatora kubogamira kuri Perezida Kenyatta.
Yamaganye cyane bimwe mu bikorwa na Komisiyo y’amatora mu buryo budasanzwe kandi ngo bibogamiye kuri Perezida Kenyatta mu gutegura amatora ya Perezida mu 2017.
Abashyigikiye Odinga batangiye kwirara mu mihanda bamagana komisiyo y’amatora, Police kuri uyu wa mbere ikaba yakoresheje imbaraga zidasanzwe mu kubatatanya.
Umwaka utaha, Odinga w’imyaka 71 biteganyijwe ko azongera kugerageza gusimbura Kenyatta w’imyaka 54 biciye mu matora. Mu 2013 Kenyatta yari yarushije Odinga amajwi 800 000 gusa.
Umuyobozi wa Police mu mujyi wa Nairobi yatangaje ko ubu bataye muri yombi abantu 15 ngo bazatangira kuburanishwa kuri uyu wa kabiri.
Odinga we yatangaje ko amatora ya 2017 ataba mu bwisanzure mu gihe Komisiyo y’amatora yatangiye kwirukana ba komiseri bamwe na bamwe kubera ibitekerezo byabo.
Ubwo Police yatatanyaga abigaragambya Odinga yari hafi aje kubagezaho ijambo rye.
Mu matora yo mu 2007 habaye imvururu zikomeye cyane zahitanye ababarirwa mu bihumbi munani, amatora ya 2013 yakurikiyeho yagenze neza, abanyapolitiki ubu batangiye gushyushya imitwe ya rubanda ku by’amatora ya 2017.
UM– USEKE.RW
8 Comments
hahahahahaha aba baginga nibabatere ubundi baba bigaragambya ibiki abasenzi gusa
Piga wajinga waende Europe kwa wale ambao wanawandanganya.Vuruguvurugu za nini wa kenya,jenga inchi usijenga mtu.Odinga anawadanganya saaaaaaaaaaaana
Mana yabjye wee!!!Ariko abaturage bagiye bareka ubujiji no kuba ibikoresho by’abadashyigikiye za Leta ziba ziriho!!Ndebera da ingegera bazihondaguye,bazikomerekeje zigiye kuborera mu bitaro no mu ma prisons ba Odinga,Bessige,Twagiramungu….bagangitse mu mitamenwa n’amakaro!!!Ubujiji weeee!!!Ubundi se bariya bateza akavuyo,Odinga agiyeho babura kuguma ari rubanda rugufi?????Baturage rwose mujye mushaka icyabateza imbere mureke kuba ibikoresho by’abashaka imbehe
Iyi ni ishusho ya Afurika nyine. Genda Hitler wari akagabo kko wari ugiye ………………
Sha mumbaze jye mba kenya…byari ibicika twabuze aho duhungira.uzi kwinjira mumujyi ukabura uko uwusohokamo?ni agahimamunwa kwigaragambya ntibizagere iwacu kuko nubundi ntacyo bikemura ahubwo byongera ibibazo pe…ngaho abadishywe bazira nibyo batazi ngo nabayoboke ba ODM ya odinga…ngaho abapfuye..ni hatari kbsa.
ariko abantu bagiye bareba kure, abababeshya ngo nibigaragambye baba bicaye
mu ma salon yabo babikurikirana kuri za television, ibindi ngo biri mu mihanda.
ikintu ntashobora gukora kitwa kujya mu mihanda ngo ndigaragambya.
ibigoryi bibaho kabsa
iwacu i Rwanda mureke tugire ubwenge
buriya wasanga hari umuntu uri mu muhanda kandi akaba atazi RAILA uko asa
gusa akaba ari ukugendera mu kigare cya politiki ,nabamara gutorwa se bazakwibuka nshuti yanjye uzakomeza upfe urwo upfuye. urebe nta muntu ugaragara uri mu muhanda
Isomo ku Burundi, abigaragambyaga ububari he?
BABIDISHYE?KUDAKUBITIMBWA BYORORA IMISEGA!ABASENZI GUSA.
Comments are closed.