Tanzania: Leta yakuyeho imirimo 10 000 yari ‘baringa’ kandi ihemberwa
Leta ya Tanzania yavanyeho imirimo irenga 10 000 y’abakozi batabagaho yari iri ku rutonde rw’ihemberwa na Leta. Ni mu rugamba rwo kurwanya ruswa yari yarimonogoje muri iki gihugu.
Imishahara ku myanya idafite abayirimo ngo yatwaraga Leta amafaranga arenga miliyoni ebyiri z’amadorari buri kwezi nk’uko bitangazwa n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Abayobozi ngo bakomeje gukora isuzuma ku ntonde abakozi ba Leta bahemberwaho kandi ngo hashobora kugaragara abandi bakozi benshi ba baringa.
Perezida Magufuli watowe mu kwa 10 umwaka ushize yasezeranyije Abatanzania ko agiye kugabanya gusesagura biri mu nzego za Leta.
Mu kwezi kwa gatatu niho yategetse ko hakorwa igenzura ridasanzwe ku mishahara ihabwa abakozi ba Leta.
Magufuli bahimbye akazina ka Tingatinga, yatangaje kandi ibintu bimwe na bimwe bidasanzwe ngo bigamije kugabanya gusesagura imari ya Leta mu bitari ngombwa, harimo nko guhagarika ibirori by’umunsi w’ubwigenge.
Reuters ivuga ko ubusanzwe Tanzania ku kwezi ihemba abakozi ba Leta miliyoni 260$ ku bakozi bayo babarirwa ku 550 000.
Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa yavuze ko Guverinoma yifuza kugira abakozi b’inyangamugayo, babazwa ibyo bakoze kandi bakora cyane nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru The Guardian cyo muri Tanzania.
Ku gipimo cy’uko ruswa ihagaze (Corruption index) mu bihugu gikorwa na Transparency International, Tanzania ubu ihagaze ku mwanya wa 117 mu bihugu 167 byakozweho isuzuma.
Mu bihugu binyuranye bya Africa hari henshi havugwa abakozi ba baringa batabaho gusa imishahara yabo igasohoka buri kwezi.
Muri Nigeria mu kwezi ka kabiri uyu mwaka guverinoma yavanyeho imyanya 24 000 y’abakozi bahembwaga ariko mu by’ukuri batabaho.
Mu 2014 Kenya nayo yavanyeho abakozi nk’aba 12 000 imyanya yahemberwaga ariko ba nyirayo ntabo.
Mu Rwanda ikibazo nk’iki Leta ntiravuga ko yakibonye.
UM– USEKE.RW