Digiqole ad

Brazil: Sena yemeje ko Perezida Rousseff avaho akajyanwa mu nkiko

 Brazil: Sena yemeje ko Perezida Rousseff avaho akajyanwa mu nkiko

Perezida Dilma Rousseff wa Brezil arahita akurwa mu Biro by’Umukuru w’Igihugu

Abagize Sena mu gihugu cya Brazil batoye kuri uyu wa kane bemeza ko Perezida Dilma Rousseff ajyanwa mu nkiko agakurikiranwa ku cyaha cyo kurenga ku mategeko agenga ingengo y’imari, aho amajwi 55 yatoye Yego abandi 22 banga icyo cyemezo.

Perezida Dilma Rousseff wa Brezil arahita akurwa mu Biro by'Umukuru w'Igihugu
Perezida Dilma Rousseff wa Brezil arahita akurwa mu Biro by’Umukuru w’Igihugu

Ibi byavuye mu matora nibimara gusinyirwa nk’itegeko, Perezida Rousseff wabaye umugore wa mbere utegetse Brazil arahita ahagarikwa ku mirimo ye nka Perezida, ubwo Visi Perezida w’igihugu Michel Temer ni we uhita uyobora inzibacyuho.

Abasenateri babashije kumvikana ku cyemezo cyo gutora nyuma y’impaka nyinshi kuri uyu wa kane tariki 12 Gicurasi 2016, impaka zamaze amasaha 21.

Perezida Roussef ashinjwa ko yabeshye uburyo ubukungu bw’igihugu buhagaze akavuga ko bumeze neza ntagaragaze ko hari ibihombo mu ngengo y’imari byabayeho.

Perezida wa Sena muri Brazil, Renan Calheiros yavuze ko “Perezida Dilma Roussef namara kugezwaho inyandiko ikubiyemo ibyavuye mu matora y’Abasenateri, inzira yo kumura ku buyobozi no gutangira kumukurikirana ihita ishyirwa mu bikorwa,” yongeraho ko bikorwa mu masaha make nyuma y’amatora.

Rousseff, yigeze kuba inyeshyamba, agomba kwegura akaba akurikiranwa na Sena, mu nzira y’amategeko bigomba kumara iminsi 180, nyuma akazahita yeguzwa burundu ku mwanya wa Perezida w’Igihugu cya Brazil, kiyoboye ubukungu muri Amerika y’Epfo.

Gusa ariko, Perezida Rousseff azakomeza kugenerwa inzu ya Leta, umushahara, abamurinda, abakozi be n’uburyo bwo kumutwara (transportation).

Visi Perezida, Michel Temer w’imyaka 75, arahita afata ubutegetsi mu nzibacyuho. Hari bamwe babona ko azahita nyuma afata ubutegetsi burundu.

Harold Trinkunas, Umuyobozi w’umuryango Latin America Initiative ukorera muri Brookings Institution i Washington muri Amerika yagize ati “Uko ibintu bimeze, biragoye kubona ko Perezida Rousseff yashobora kugaruka ku butegetsi.”

Temer yasezeranyije ko azashyiraho abantu b’abahanga mu bukungu bakongera kuzahura agaciro k’ifaranga kandi bagahanga imirimo. Biteganyijwe ko ahita ashyiraho Guverinoma nshya.

Michel Temer ni uwo mu ishyaka riharanira Demokarasi (Brazilian Democratic Movement Party), naho Dilma Rousseff wari umaze imyaka 13 ku buyobozi ni uwo mu ishyaka ryAbakozi (Leftist Workers’ Party).

Bloomberg

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ntacyo ndumva yarariyeho da 10 ans, niyo!

  • Ngiyo Demokarasi bavugaaaaaaa, nyamara ingaruka zayo muri Brazil zishobora no kuzana umwiryane!!!!

  • Nta myaka 13 yari amaze kubuyobozi, kuko yatowe muri 2010, akaba yari ageze hagati ya manda ye ya 2

  • SOrry nashakaga kuvuga keretse niba tumaze kugera mumwaka wa 2023 naho ubundi amaze imyaka 6 kubutegetsi.

  • Ngiyo Demokarasi bavugaaaaaaa, nyamara ingaruka zayo muri Brazil zishobora no kuzana umwiryane!!!!” said Piya. N’ubwo Democracy igira ibitambo mwana wa mama si nko kureka ikinyoma na Humiriza nkuyobore bigahabwa intebe. Bamureke se ngo hatazagira uwivumbagatanya? Mobutu n’abasa na we baramuretse igihugu akigira ibyo ashaka, ubukungu burazamba, inzara iba akarande abazayirwa barya inyoni…ubwo se ko bamuretse bungutse iki? Iyo mvuga ngo Democrasi igira ibitambo, mba nsobanura ko abantu barwanya akarengane ka bagenzi babo bashobora kubizira…agahinda nterwa na Afrika rero ni uko abantu babeshya cyane ngo baraharanira kurwanya akarengane bakenyereye ku byifuzo bwite byabo aho kuba ibya rubanda.Michel Temer ntakazakore nk’Abanyafurika. Bo burya baturusha byinshi tujye tubyemera. Russef bazamucira urubanza kimuntu si nk’urwa Kadafi, Mubarack , Habyara, Kayibanda,Ndadaye, Morci, Rumumba…Russef sha araryoshye: inzu, imodoka, cortege, escort, umushahara…kandi na we azinumira…umva ko dusingiza abazungu ra? Nkurunziza yabyemera??? Kabila, Museveni??? na bandi nzi abo bose bakwemera gucibwa imanza na SENA? NDAKURAHIYE, AHA RWABUTOGO!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish