Digiqole ad

Nubwo yishwe, Khadaffi hari aho agifatwa nk’umwami

Hari ahantu hamwe na hamwe muri Africa Col. Muammar Khadaffi agifatwa nk’umwami, nyamara ubu imva ye mu butayu aho yashyinguwe nayo ubu yaba imaze gusaza.

Khadaffi baracyamufata nk'intwari ikomeye
Khadaffi baracyamufata nk'intwari ikomeye

Aha ni mu bwami bwa Toro muri Uganda, buyoborwa n’umwami muto wafashwaga mu buyobozi bwe na Khadaffi mu miyoborere ye.

Mu mujyi wa Fort Portal henshi amafoto ya Khadaffi niyo agaragara mu nzu zihuriramo abantu benshi. Ndetse ifoto nini ya Khadaffi iba iri inyuma y’intebe y’umwami wa Toro.

Ministiri ushinzwe itangazamakuru mu bwami bwa Toro, Phillip Winyi yabwiye umunyamakuru ati: “ Turamukumbura cyane, yari nk’umuntu wo mu muryango wacu”.

Abatoro, ubwoko bw’aborozi bugera kuri miliyoni ebyiri bibera mu misozi ya Rwenzori muri Uganda, aba bantu babaye inshuti za Khadaffi mu myaka itari myinshi ishize.

Khadaffi yahuye n’abakuru b’ubwami bwa Toro mu 2001 mu mihango y’irahira rya President Museveni i Kampala.

Muri iyi mihango, Muammar Khadaffi ngo yishimiye cyane kumenyana n’umwami wa Toro wari ufite imyaka 9 gusa, Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV wageze ku ngoma afite imyaka itatu.

Nyuma y’igihe gito cyane, indege bwite yoherejwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe gufata uyu mwami n’ibyegera bye ngo bajye Tripoli gusura no kuganira na Khadaffi, bidatinze nawe ubwe yamanutse i Fort Portal kwisurira uyu mwami.

Abantu bo muri kariya gace bakunda cyane nyakwigendera, nubu bamwita igihangange n’umwami wa Africa n’ubwo yishwe akururwa mu muhanda.

Mustopher Akolebirungi umwe mu baturage bakiriye Khadaffi ubwo yazaga Fort Portal yagize ati: “Yego yatinze ku butegetsi, ariko ntiyari kwicwa kuriya. Nibaza impamvu atahungiye hano mu bwami bwa Toro

Muri Nyakanga 2001, ubwo Khadaffi yasuraga Toro, yasanze inzu y’ubwami yari yarangijwe n’ingabo za Idi Amin Dada mu myaka y’1970 yarabuze gisanwa. Yahise abemerera kuyisana ku buryo bugezweho cyane.

Nyuma y’amezi make ingoro y’umwami wa Toro yari imaze gutunganywa ku buryo bugezweho ku magana ibihumbi byinshi by’amadorari yatanzwe na Khadaffi ubwe nkuko byatangajwe na Phillip Winyi.

Mu bwami bwa Toro, nubwo bafite umwami wabo ubu ufite imyaka 20, abaturage baho benshi baracyafata Khadaffi nk’umuntu udasanzwe, ndetse izina rye bariha icyubahiro rikwiye.

Source: foreignpolicy.com

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • uriyamugabo yari intwari ni isi irabizi ni uko ubu ibyirengagiza kubwinyungu runaka ariko nabamwishe barabizi na Sarikozi ubwe atangiye kubona ingaruka zokugambanira akanicisha uwaugiriye neza

  • mufite uburenganzira bwo gukunda kadafi nubwo yapfuye .muje mumwibuka nanje naramukundaga kandi ntacyo yamariye nubwo yari umukire bwose,yazize urwa bogabo agambaniwe kandi abamugambaniye nibo basangiraga akabisi nagahiye ,nabo bazabibona ,kandi bazagambanirwa nbo bita inshuti zabo ubu uguhiga ubutwari mratabarana,tuzahora tumwibuka

  • Nukuri si aba Toro gusa nange naramukundaga nubu ntazamva ku mutima pa niyigendere isi ntigira inyiturano Sarikozi na Obama nabo bazapfa kandi batanakunzwe nkuko twakundaga khadafi intwari y’Africa aruhukire mu mahoro nabana be beza bamuherekeje iyo mwibutse ngira agahinda kenshi

  • Nanjye naramukundaga nabuze uko ngira! Gusa iyo ahungisha abana we akipfira nari bumukunde kurushaho. Kuba atarahungishije bariya bahungu be rugikubita yari yarabonye experience ya Sadam nicyo munenga cyonyine!

    • Yari kuabshyira he se nshuti? munda y’isi se ko hejuru yayo bahacungaga hose kugeza no mu nyanja, iyi comments yawe wayihubukiye ntiwabanje kuyitekerezaho neza

  • Gupfa byo ntacyo bivuze n’ubwo bibabaza abasigaye ariko Nyakwigendera we araruhuka rwose RIP Ghadaffi tuzahora tumwibuka,kandi ubutwari bwe tuzabwigiraho byinshi.

  • NI UMUGABO!!!ni byinshi yakoze;yasize;cyereka nabyo nibabyica.

  • bagashaka buhakese sha banga abimereye neza,Khadaffi yazize Africa kubera gahunda yarayifitiye.Ku mwibuka ni inshingano zacu twese abanya afurika,ikibajeje nuko aritwe ubwacu twikorera trahison.Les ennemis de l’Afrique ce sont les africains dit Mr.alpha Bl.See you all dear.

    • ko mutamutabaye se??

      • Ngaho ishime unezerwe kuko Kadafi yapfuye, ubwo wari ubabajwe nimibereho yabanya Libia kurusha iya bene wanyu. Oho gusa nkugayiye ko wafashije abanyamahanga gutsinda Kadafi kandi ugatanga nigitekerezo cyo kumwica kugira ngo ugire amahoro. Mbese muri make wari ubvangamiwe na Kadafi

  • Gupfa ko twese tuzapfa, ariko se tuzasiga amateka ki ? ngirango icyiza nuko buri wese yagira icyiza asiga tukazajya tumwibukiraho gifitiye inyungu isi yose muri rusange naho ubwicanyi bwo ntibuteze kuzarangira kuko bwahere kuri KAINI ubwo yicaga ABELI bavukana, uwo n’umuvumo wokamye isi, ariko ibyo byose tubirenze amaso dukore ibyiza kuko tuzabisanga imbere, amen

  • Gusa icyadufasha SARKOZY akazasaza nabi incuro 10 ! Naho ubundi kadafi abanyafrika bose baramukundaga kandi bifite ishingiro kuko nawe yakundaga Afrika n’abanyafrika !

    • Sha nubundi icyo ubibye nicyo usarura Kadafi yafashije Salikoz kujya kubutegtsi we amuhemba kumuhirika, nubona hollande atamutsinze by’igihano Imana yaba imuhaye muzangaye. Kadafi azamutera umwaku mwumirwe.

  • nonese kugeza ubu ikibuze mubantunurukundo kuko icyazanye satani arukubuza abantu urukundo kandi bose bararemwe mushusho y’Imana dusabe Imana kongera kuduha ubumwe kuko ibibaho byose biratwigisha

  • agaciro k’umuntu si urupfu apfuye ahubwo ni amateka cg se indangagaciro ze, rero kadhafi yari umugabo w’ abagabo , ntiyapfuye , ariho kandi azhoraho

    • wowe kabisa tubyumva kimwe,kubwindangagaciro ze azahoraho ,yaharaniye ubwigenge bwa Africa birangira ibizize ariko ntacyo tuzahora tumwibuka.

    • nanjye nyongeraho nukuri ntiyapfuye ahubwo yararuhutse, kandi abeza nubundi ni kuriya bagenda, ndavuga gitwari kuko yari umusirikare kugwa kurugamba birasanzwe nkumusirikare.

  • abanyafurika tuzagira ubwenge ryari?
    tuzamenya abadushuka ryari?

    • aba prezida bo muri africa bakunda icyubahiro bikabije! yafashije abo bagande babatindi kugirango ajye abona abamuramya! nyamara bene wabo baramuvuma! uretse igice kimwe gusa yari yarashyize kwibere!!! ayo mafranga yose yirirwaga atangaguza yagombaga gufasha igihugu nabaturage bacyo! aho kuyakoresha ashakamo abamuramya!! nabandi nkawe bose bazarabgiza ubuzima nka we!

      • ibyobyose muvuga ntimuzwi kugera aho yageze maze muzabone kuvuga ndamwemera kandi nziko atari jye jyenyine yapfuye nkinwari yavuze ko azagwa iwe kandi nniko byagenze ubwo mwasanga muri baba gay ngo ubwo bazi ko ibya bazungu ari byo byiza OYE AFRICA

        • uramwemera kuko yamaze imyaka 42 ku butegetsi ategeka igihugu nkakarima ke?

          intagondwa zoze niko zizajya zijyenda!

          • Uzitonde urebe umbwire ko izo demokarasi babashukisha zifite aho zihurira nukuri! uzambwire abo bategetse imyaka wifuza ko bagejeje ibihugu byabo aho yari agejeje icye, ubuse barishimye cyangwa bene kubashuka nibo banezerewe cyokora africa nikomeza kugira abatekererezwa n’abanyaburayi abanyamerika kwigenga duhora turirimba bizarorere
            abanyafurika dukeneye kwivana mubukene nabwo dukeneye abumvako baphuye badategetse ritarema ntidukeneye abafatirwa ibyemezo dukeneye abazi kubyifatira nibwo tuzava mubukene

      • Ninde wagutakiye mubaturage batuye Libiya? mwagiye muvuga ibyo muzi ibyo mutazi mukabireka! ko yabubakiye umuhanda wa Nyabugogo kimisagara nyamirambo mwigeze mumuramya? kuramya kuri wowe niki? humuka please.

        • Ahandibariza kandi ndabwira uwiyise suko.

        • Bwimba urakoze kumumpera ibibyo bibazo, mureke uwo nawe ari mubabaswe n’ubukoroni bushya bwa humiriza ngutekerereze ese koko yumva abantu bose ari impumyi kuburyo batazi gutandukanya icyatsi n’ururo ariko akari cyera azabibona mbabazwa na basogokuru baharaniye ubwigenge bw’ afurika none twe abuzukuru tukaba tubukuba na zeru kunyungu zacu bwite
          Mana we!

  • Nonese uriya mugabo ngo umunenze ko atahungishije abanabe?yari kubahungishiriza hehese?ko abayoboye iyi Isi aribo babahigagase!gusa jyewe nzagaya abamwishe nabo nibapfa bakamusangayo.

  • ABATURAGE BA LIBIYA BAMAZE KWICUZA, UMURIRO WUBUNTU BACANAGA NAMAZI NOKWIVUZA NO KWIGA KUBUNTU SIKO BIKIMEZE , ICYONZICYO NTIBAZATINDA KUBONA KO BIBESHYE

    • Lily ndagukunze Imana iguhe umugisha kuko nkunda umuntu dutekereza kimwe. Ntibazatinda kubona ko bibeshye nukuri.

  • GENDA KADHAFFI TUZAHORA TUKWIBUKA WARAPFUYE ARIKO UBUTWARI BWAWE NTIBUZABURA KWIBUKA NDAGUKUMBUYE ,NKUMBUYE DISCOUR YAWE WIHANANGIRIZA ABANYAMERIKA BASHAKA KWIGARURIRA ISI BITWAJE KO ARI ABAKIRE KDI NABYO BABIKESHA LES AFRIQUE.

  • Aba Presidant bo muri Africa abenshi bakorera mukwaha kwa America ntibahamye ukuri! bakabaye barashyigikiyw Khadaffi nibura n’abazungu bakamwica ariko bazi ko azize ko ari umuny’Africa.

Comments are closed.

en_USEnglish