Digiqole ad

Bosco Ntaganda yafashe imijyi ibiri ya DR Congo

Ingabo zo ku ruhande rwa Gen Bosco Ntaganda zafashe imijyi ibiri yo mu burasirazuba bwa DR Congo kuri iki cyumweru nijoro. Umunyamakuru wa BBC uri muri kariya karere aremeza ko impunzi nyinshi ziri guhunga utwo duce zerekeza Goma no mu Rwanda.

Bosco Ntaganda/photo internet
Bosco Ntaganda/photo internet

Ku cyumweru nijoro mu gace ka Sake (km 30) mu burengerazuba bwa Goma humvikanye urusaku rw’imbunda nini mu mirwano y’ingabo za Congo n’abarwanyi ba Gen Ntaganda bakunda kwita Terminator.

Ingabo za Congo ngo zirukanywe niza Ntaganda mu mijyi ya Mushake na Karuba, zikaba zagiye mu birometero nka 15 ngo zitegura kugarukana imbaraga.

Abasirikare ba Leta bari hagati ya 400 na 500 mu ntangiriro z’uku kwezi bavuye mu ngabo za Leta bisangira Gen Ntaganda nkuko byemejwe n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe amahoro muri Congo.

Mu 2009 ingabo za Gen Ntaganda,39, zavanzwe n’iza Leta mu masezerano y’amahoro ndetse nawe ahabwa ipeti rya General.

Kuva mu 2003 imitwe ya gisirikare irwanira mu burasirazuba bwa Congo bitewe n’uko aka karere ngo gakize cyane kuri Zahabu, ingabo z’Umuryango wabibumbye zoherejwe kwambura intwaro iyi mitwe ariko byarananiranye.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo President Kabila yasuraga umujyi wa Goma, yavuze ko hari inzira 1000 ashobora gufatamo Gen Bosco Ntaganda ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa La Haye. Gusa nubu ntaramugeraho.

Agace ingabo za Ntaganda zafashe
Agace ingabo za Ntaganda zafashe

Source:BBC

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nukuri ndabinginze ngo dupfukame dusengere D>R>C

    • D– USENGERE KONGO ARIKO NATWE TUTIRETSE KUKO ”UMUTURANYI WAWE IYO ARWAYE IBINYORO UMUTIZA IKIRAGO….”

      • Umva bavandimwe kuva congo yabaho muri ibi binyejana ibintu byarahindutse urwango rwaragwiriye ,ndetse n’iterambere habe namba kubera inyungu z’abantu gusa Imana rugira niyo izarinda abacu kuko ari inzira karengane nonese urambwirako abarwana bo bamuri inyuma bazi icyo barwanira turi abana muri politique tujye twemera ikimbabaza nikimwe mutekereze kubana bacu bajyanwa mugiririkare kandi aribo congo yejo hazaza bakabangiriza mumutwe patriotism ni ngombwa valour ningombwa ndtse na loyalth ni ngombwa pe ariko ntacyo barwanira gusa emra ariko congo yacu igire amahoro.

  • Umugabo ntakwiye kumanika amaboko. Courage Ntaganda!

  • aharise izo mille moyens zokumufata kabila avuga afite!ahari ntizaba arizo zituma abaturage bahunga doreko barigusubira mu nkambi ya nkamira ahubwo narebe icyahereza abacongolais amahoro naho ubundi adasabye musada aracyakubitwa nduzi ingabo ze FARDC ntacyo zishoboreye.ni ukubasengera bari mubihe bibi by.ubuhunzi bibagoye cyane ariko

  • songa mbere musaza !!!!!!!!!!!

  • ubu se urarwanira iki mwana wamama ton frere arihehe reka kumena amaraso kuko uzasaza nabi pse rekera aho ntacyo ukera aliko utazapfana umuvumo.

    • Nta muvumu arwanira kwibohora sha.Ntuzemere kuba umucakara kandi ntuzemere kugaraguzwa agati n’abo ba mpatsibihugu.Courage Jyama!

  • Ntaganda ntabyo ashoboye uretse gushora abana mumirwano politiqye ntayo azi namba.
    Interview ze mbanumva zidafatitse nagende NKUNDA yarumugabo sha.

    • wowe uvuga NKUNDA ntabwo umuzi. icyo nkunda azi neza ni Ukuvuga kuko ntawumuhiga Pe cyane ko Ise umubyara yari ikiragi ubwo rero amagambo Se yari kuzavuga Nkunds niwe uyavuga ariko ntakozwa urugamba niyo mpamvu yahisemo Bosco Ntaganda kurasa ni Uwambere pe Niyo mpamvu Uganda yamuhaye Colonel akiri umusirikare wabo muri 1998.

      • @Kiko urasetsa toooooooooooo!

  • turikumwe musaza. ntugire ubwoba

  • Mana ugira impuhwe jye nkuragije abana bato batazi iyobiva niyo bijya.aba mushyigikiye simbashimye nagato.utazi intambara nutaravukiye mu rda nutarayibonye yabaye impunzi mwishyigikira Ntaganda kuko arazanira akarere dutuyemo amakuba.

  • Aha sha iherezo ryumunyabyaha n’ukurimbuka congo niyo gutabarwa pe uziko yabaye nkuburasirazuba bwo hagati.

  • utazi politike !ibyo byose ntaho bihuriye nukuri kumpamvu yo kwivumbura kwa ntaganda.gusa imana imfashe ikomeze kurinda u rwanda i ruvane mu ntambara iyariyo yose nubwo byaba biruha inyungu

  • ahaa!!!ushaka amahoro ategura intambara kugirango arwanye ibibangamira amahoro none mureke ubuwoga kuko gukorera mukwaha ataribyiza kdi ntukagaraguzwe agati uri umugabo ahubwo hakoreshwe ubushishozi naho ibyinziranyinshi ushobora kuzisaziramo utaragera kuntego

  • urucira mukaso rukajana nyoko! nimureke Ntaganda aryozwe ibyo yakoze nareke ubwoba

    • niba hari umuntu utagira ubwoba na buke ni Bosco Ntaganda. icyo nzicyo mu bintu Bosco azi Neza KURASA ni ibyambere n’ingabo z’u rwanda zirabizi.

      • Kiko ntamuntu warushaga Che guevara kurasa ubu arihe, ibyo ntibigukange yaraswa rimwe gusa akaba aragiye.

  • njye mfite ikibazo ko abacengezi binjirira muri izo mpunzi bakaduhungabanyiriza umutekano, banyarwanda, ngabo z’u’Rwanda namwe police mube maso natwe ntitworohewe kugeza ubu

  • Erega na kabira yakoze ibyaha byintambara, nonese arafata Ntaganda kandi nawe azamusangayo,ndavuga (kwitaba abazungu) oya namurwaneho amahora aboneke muri congo ingoma yabo nirangira bazaba bajyana mururwo rukiko.

  • Ntaganda kubera ukuntu yahemukiye mugenziwe nkunda ibyo nibihano by’imana nahagarare nkumugabo nabandi bamwigireho

  • komerezaho umusaza ubuhore abakongomani

  • Ntaganda ntacyo arikurwanira,uretse inyunguze bwite.Niba akekwaho ibyaha najyanwe Haye yisobanure.CNDP ntacyo kuru ikeneweho,byarangiranye na Nkunda.Mutuze mushake amahoro par moyen pacifique.

  • Ni bareke kwica abantu kuko inzira ya twese ni imwe.Ariko abo banyarwanda bahaye abakongomani amahoro.Izahabu izarikora erega.Iyo ni inda nta kindi.

  • ndabona bitoroshye, mu senge cyane kandi
    tunakora ibyatuma tudahura n’Ibibazo.

  • Umva intambara zabaye Congo kuva 1996 kugeza nuyumunsi ntana kimwe za hinduye kumiberho ya batuye congo,ahubwo nibwo babayeho nabi cyane kurusha uko babagaho ku mwa Seseko.Dusubiye inyuma usanga ari ku biba ubwicanyi,amaca kubiri,kwigwizaho imitungo iva muri zahabu nibindi byinshi,mugihe abaturagebo bibereye mu nkambi Ex.abari kibuye.kiziba bagizemo 17 ans etc,bari munzara HIV iravuza ubuhuha etc.Nonese abantu bazbona agahenge ryari?Tutabeshyanye Ntaganda ari guharanira iki?ese abasirikaribe niba baremeye kumvanga naba FARDC kuki bumvako baguma Nord et Sud Kivu gusa?Ikindi niba aregwa yagiye akisobaura ko aricyo bita presomption pas confirmation?ese nafata Goma et BKV azaba akuyeho kabila muri DRC yose?Niba ari umugabo na afate DRC yose ou afete deux Kivu et Maniema then ashire repubulika yigenga.Niba ataribyo ni inkora busa na hahandi azfatwa,afungwe cgse apfire aho mu ishyamba.Yasubije amaso inyuma akareba uko yagamabniye mugenziwe?nawe nuko bizmugendera,pas de durabilite yinkozo zibibi My dear!!!

  • yikomye mukuruwe ,mu ngufu zubwenge , za politique , yabaze nabi ashyaka yakwicyara akabitekerezaho? ubu ….!!

    • Vincent mwihorere,ikizwi nuko ntacyizere afitiwe nabantu,bari bana bamuri nyuma nukubafatiranya ariko nibakanguka baza muhindukatu.

  • Njyewe nsekejwe nukuntu abanyamakuru bahise imijyi. hahahaha, mushaki na karuba. ninkuko wavuga ngo umujyi wa busogo cg nkumba

  • Congo urambabaza! Wowe se ushatse wese agira aho yita ahe, ufite akabaraga wese azajye yirukana abenegihugu nta kirengera! Rwanda n’ubwo uri gato mu buso uri ngari mu mitwe no mu mitima y’abawe bose, binyigisha ko ubuto bwacu ari ubukungu buruta zahabu za n’ini mitungo ya Congo. Banyarwanda twemerananya kuri ibi twrushaho gutera imbere tukiyubaka tukubaka u Rwanda ruzira ibice n’uduce, ruzira intakoreka, ruzira nkunzi, n’utundi tunyungu twihariye tw’abantu kugiti cyabo.

    Kagame yakora yemwe, we wanga ko twazagera aho congo igeze isuzugurika. Tuyisengere igire amahoro n’abagabo baba inkingi z’ubumwe n’amahoro muri yo.

    Mugwize ibyiza.

  • dusabire congo imana iyibuke
    naho ubundi birakomeye ,abaturaje nibapfukame basenge.

  • guhemuka ntaganda yarahemutse ariko ntibivuga ko atakwisubiraho akomeze urugamba kd azicuze nanjye ndabona icyo cyahaha kitavuze ko adashoboragutuma umuntu adakora neza nyuma guhemuka umuntu yakora neza ariko amenye amakosa yakoze ntazongere kuyakora ibyiza biri imbere niyusube
    raho birashoka kunasha

  • ntaganda nareke kwinshisha abaturage kuko ntanarimwe yigeze abakunda usibye gusahura igihugu gusa ntacyindi yiyiziyi gusa azi gushakisha amaffaranga ubundi akisnhisha bene wabo abarutisha inot gusa nafatwe ahanirwe ibyo yakoze kuko mubybo yakoze ntakurengera bene wabo byarimo sibye kujya mubarendu naba hema.

  • Ibyo mwavuze byose ndumva ntashingiro bifite kuko muri mwese nta musirikare ubarimo cg umu diplomatic cg umu democratic icyo mbasabye nugusengera inzirakarengane ziri muri congo kandi tukanasengera urwanda rwacu! naho bariya icyo bapfa baracyizi bazikiza kuko muri mwese nta wabahuje!murongeza inambara nkabongeza umupira ubwo c ubwenge burihe?

  • MUSAZA UZATERWA AMAPINGU NI HAHHANI ICYUBIBA NICYUSARURA

Comments are closed.

en_USEnglish