Digiqole ad

Abagore n’abana 11 ba Osama Bin Laden birukanwe muri Pakistan

Abagore n’abana ba Osama Bin Laden amaherezo baraye basohowe mu gihugu cya Pakistan mu ijoro ryo kuri uyu wa 26 Mata, hafi umwaka nyuma y’uko umugabo wabo yishwe n’ingabo za America zamuhigishaga uruhindu.

Umuryango wa Obama ujyanwa ku kibuga cy'indege nijoro/photo The Sun
Umuryango wa Osama ujyanwa ku kibuga cy'indege nijoro/photo The Sun

Abagore batatu n’abana 11 ba nyakwigendera wari umukuru wa Al Qaeda ku Isi bashyizwe mu ndege berekezwa muri Arabia Saoudite nyuma y’uko urukiko ruvuze ko bari muri Pakistan mu buryo butemewe n’amategeko.

Umugore muto wa Bin Laden witwa Amal Abdulfattah al-Sadah, 29, The Sun ivuga ko we n’abana be batanu yari yasabye uburenganzira bwo gutura mu Ubwongereza (asylum), ndetse yifuzaga ko yabonana n’umwamukazi Elizabeth II.

Umugabo we Bin Laden, 54, yishwe n’ingabo za Amerika muri Gicurasi umwaka ushize, nyuma y’uko CIA yari imaze igihe igenza inzu yari yihishemo i Abbottabad mu majyaruguru ya Pakistan.

Kuva yakwicwa, uriya muryango we w’abagore batatu n’abana 11, ngo barimo umwuzukuru umwe, bari bafitwe n’inzego z’umutekano mu nzu iri mu murwa mukuru Islamabad.

Mu ijoro ryakeye nibwo bapakiwe n’imodoka yeberekeje ku kibuga mpuzamahanga cya Benazir Bhutto aho bamwe mu banyapolitiki ba Arabia Saoudite bari babategereje ngo babajyane n’indege bwite.

Ministre w’ubutegetsi muri Pakistan yatangaje ko Arabia Saoudite aricyo gihugu uyu muryango wasigaye wa Bin Laden wahisemo kujyamo.

Uyu muryango ngo waba utifuza kumenyekana cyane, muri kiriya gihugu bakazakirwa n’umuryango ukize cyane Bin Laden avukamo.

Mu gihe habura icyumweru kimwe ngo Amerika yibuke umwaka yivuganye umwanzi wayo numero ya mbere, President Obama yatangaje ko Amerika nta bwoba itewe na Al Qaeda yavuzeko izahorera umuyobozi wayo.

Bin Laden wishwe tariki 2 Gicurasi 2011, yasize abana 20 bazwi. We yavutse ku mugore wa cumi wa Mohammed bin Awad bin Laden umuherwe w’umwubatsi muri Riyadh, uri bugufi bw’umuryango w’abami muri kiriya gihugu.

Bin Laden ku myaka 17 nibwo yashatse umugore wa mbere mu gihugu cya Syria, benshi mu bana be bakuru bibera muri Iran aho bahungiye nyuma y’ibitero byo kuwa 11 nzeri.

Bin Laden ngo yari umugabo muremure (hagati ya 1,93–1,98 m) unanutse (75 kg) ukoresha akaboko k’imoso, uvuga make buhoro kandi ukora ibikorwa bye atihuta.

Umuryango wa Osama Bin Laden woherejwe muri Arabia Saoudite ushobora kugira amahirwe yo guhabwa uburenganzira kuri miliyoni hagati ya 25 na 30 US$ zari zararazwe Bin Laden igihe se yitabaga Imana, nubwo bivugwa ko menshi muri aka kayabo, yaba yarakoreshejwe na nyirubwite mu bikorwabye by’iterabwoba, kumutunga no kwihisha Amerika yamuhigaga.

Source:The Sun

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Pakistan ni nk’imbwa ikangwa n’agakoni gato cg igashimishwa n’akagufwa gashaje. Pakistan ntako itageregeje gupfukamira USA ariko ubanza ari ugukorera indashima. USA ntisiba gutera muri PAKISTAN muri bya bitero byayo by’indege zitwara.

  • Ntacyo sha Bin Laden yari umugabo, kandi abo yasize ntibazabaho nabi kuko Imana ntiyabyemera, gusa Pakistan izabibazwa

    • ntabwo ari byiza kwica umuntu atari wowe wamuremye ariko inzira karengane bin laden yishe muri america nabo ba rabantu nkawe ariko ntakundi uwo muryango imana iri kumwe nawo

  • Birababaje kuba icyaha tuzi neza ko ari gatozi kiryozwa abagore nabana ba Osama. ariko ntacyo abo bana bizabigisha ubwenge.

  • ariko sinumva ukuntu abana bazira ibyo se yakoze batarabikoranye , bajye bareba uwakozicyaha ntibakabiture umuryango we

    • famille ya osama izafatwe neza hubahirizwa uburenganzira bwa muntu doreko buriya amerika yakwiha kubica onu irebe na sarikozi yitabe icc ndetse na amerca thanks

  • naba nabo bafite ayo madorari basanze ntacyo bazaba bahuriye he se n’abacu bafite ababyeyi bazize jenoside basigaye iheruheru

  • Birababaje kwica umuntu urwagashinyaguru, umurambo bakagaburira ibinyenyanja, abana n’abanyina bagahirahizwa. Bakabikorerwa n’isi yose, iyobowe n’abakirisitu, Droit de l’homme amnistey, etc….. bishyiriyeho bitesha umutwe abayobozi ba africa gusa n’abandi bakene. Uzi ko raisons za terroriste ari evidence.

    • uriya musore mukumuhana hazakoreshwe procedure penal neza kuburyo buri muntu wese azaboneraho here in rwanda nihasubireho peine de mort kubantu bigize inkozi zibibi uwo mukobwa arware ubukira murakoze

  • abi bana barazira ubusa ko se ariwe wabikoze nkabo bana barazira iki ubwo sibo batuma umwana akura nawe yarihebye

  • ese abica abandi bo baretse abantu imanayaremye bakabaho/reba sudan na syliaiwacu murwanda demokarasi iteye imbere arakabaho PAUL KAGAME WURWANDA AYOBOYE NEZA IMANA UMURINDE

  • ABANA BA OSAM NTIBAGOMBA KUZIRA ICYAHA CYA SE KUKO AMERIKA NIYO YATUMYE OSAM ARAKARA MANA WOWE UZI UMWANA WAWE OSAM UMWAKIRE MUBAWE KDI ABAGIRANABI BOSE NABO UBABABARIRE KUKO BATAZI ICYO BAKORA KRISTU YEZU AKUZWE NJYE MBONA NTAMUNTU UKWIYE KWICUNDI I CC UBU KO NTACYO IKORA UBWOSE NURUKIKO BIRABABAJE MURWANDA ITEGEKO RYO GUKURAMO INDA PRESIDENT AZIHANGANE NTAZARYEMERE KUKO RYABA ARI VIOLATION OF CHIRD ARIKO NAWE NUMUBYEYI WURWANDA NTIYABYEMERA

  • Mwitonde kuko Osama nawe yishe abaturage ba amerika kandi atarobanute!!! iyo haza kuba hari mo umuvandimwe wanyu nimwari kuvuga ayo yose! yego abana ntibagomba kuzira ibyaha bya se cg ngo amerika tuyishyire imbere ariko mwagobye no gutecyereza kubyo Osama yakoze to!

  • isi igeze kundunduro.

    • muvuga ko isi igeze kundunduro mushingiye kuki?

Comments are closed.

en_USEnglish