Digiqole ad

Francois Hollande yatsinze Sarkozy mu kiciro cya mbere

Mu kiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa yabaye kuri uyu wa 22 Mata, umukandida Fracois Hollande yaje imbere y’abandi, akurikirwa na President Sarkozy. Bombi nibo bemerewe kuzahatana mu kiciro cya kabiri tariki 06 Gicurasi.

Francois Hollande uhabwa amahirwe yo kuyobora Ubufaransa
Francois Hollande uhabwa amahirwe yo kuyobora Ubufaransa

Francois Hollande wo mw’ishyaka ry’abasosiyaliste yegukanye amajwi 28% y’abatoye naho Nicholas Sarkozy abona 26%.

Ni ubwa mbere President uriho atsinzwe mu kiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu mu Ubufaransa, kuva kuri Repubulika ya gatanu mu 1958.

President Sarkozy asezeranya Abafaransa kuzahura ubukungu butifashe neza, no gufata ibyemezo bishya mu guhanga imirimo ku bafaransa.

Hollande we mu kwiyamamaza agaya cyane Sarkozy kuba ikibazo cy’ubukungu cyaramunaniye kuva mu 2007 yajya muri Champs Elysée.

Uyu mu sosiyaliste yizeza abafaransa ko azongera imisoro itangwa n’ibigo binini ndetse no ku bantu binjiza agera kuri Miliyoni y’ama Euro ku mwaka.

Mwarimu wo hasi w’umufaransa Hollande yamusezeranyije kumuzamurira umushahara, akanatanga akazi ku barimi 60 000 bashya.

Kuri iki cyumweru, 80% by’abafaransa bibaruje ko bazatora nibo bitabiriye.

Abandi bakandida bagize amajwe akurikira:

Marine Le Pen (umukobwa wa Jean Marie Le Pen) yagize 19%

Jean-Luc Melenchon yagize 12%.

Francois Bayrou (wiyamamaje mu 2007 akagira 18%) ubu yabonye 9%.

Ubushakashatsi bukomeje kwerekana ko Francois Hollande n’ikiciro cya kabiri azatsinda Sarkozy nkuko byagenze mu kiciro cya mbere.

Sarkozy aramutse atsinzwe yaba abaye president wa mbere utsinzwe atayoboye mandat ya kabiri kuva mu 1981 ku gihe cya Valery Giscard d’Estaing.

President Sarkozy, niwe president wa mbere w’Ubufaransa wemeye amakosa y’igihugu cye muri Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda. ku buyobozi bwe kandi, ibihugu by’u Rwanda n’Ubufaransa byagaragaje ubushake mu kubana neza nubwo hatabuze kugaragaramo kutumvikana kwa hato na hato.

Sarkozy utorohewe mu matora yo kuri uyu wa 22 Mata, niwe President wa mbere w’Ubufaransa wasuye u Rwanda nyuma ya Genocide, yaje i Kigali muri Gashyantare 2010.

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Naveho uyu munagwa wishe Gaddafi

    • Bose nibamwe mwa!

      • Ariko ibibi burya birarutanwa !

  • uyu mu socialist aramara abanyamahanga!!

    sarkozy aragiye!!hahahhaaaaa!! sinabona igitutsi mutuka! reka nifate

    • Nanjye nashakishije igitutsi nakibuze ! Icyo mfite sinakimutukira ku mugaragaro kuko n’ubu cyanshaririye mu kanwa ! ni ugira icyo ubona ucyitubwire.

  • uyu mubwa wishe intwari ya africa wenda nawe yabona ko isi ari mbi gusa yabaye nawe bamukurikirana mu makosa yagiye akora agakatirwa cyangwa bakamumanika urabona ukuntu agize abaturage bo muri libye gusa imana ihora ihoze

    • Uwamutesha agaciro nk’ako yatesheje Kadafi mu muhanda!

  • Murakoze,SARCOZY,nubwo ateganya kurekura ingoma,ntago twamugaya cyane nimbera byombi,twe nkabanyarwanda turamushima cyane kuba yaratwemereye kumahano yabereye Murwanda,naho abamugaya ngo yishe Kadafi,namwe uwabaha umwanya mukagera murwego nkaruriya harabo mwamara,Ingoma igira ayayo!kdi president siwe ufata icyemezo wenyine,naho kuva kubutegetsi byo na Bibiliya itiMurakoze.

  • Oya shaaaa, muceceke akabi ntaho kajya, wasanga yongeye gutorwa!!

    Nta rukundo adufitiye nuko twari twamweretseko niyo abafaransa batadufasha bitabuza u Rwanda gukomeza kubaho. Yasubukuye umubano arinko kwivana mu kimwaro cya Genocide bakoze mu Rwanda!

  • Ok, sorry!! abazungu bose ni bamwe, ninabo baduteje ibibazo byose, si mu Rwanda gusa ahubwo africa yose!

    Politike yabo ireba inyungu zabo batitaye kubuzima bwabantu bahungabanya inyungu zabo!!

  • ka sarcozy njye nakikundiraga ubona burigihe kikinira comedy gusa higira umurenganya kadafi yishwe na benshi inganze murebe uriya ugiye kujyaho azatumara sha abazungu bose nibamwe ahubwo turarye turi menge abanyafurika iyo bakennye nitwe batura umujinya

  • Jyasi numva icyo bitwaye aramutse avuyeho cyane ko yishe intwari y’Afrika jye niyo mbyibutse numva mbabaye cyane.

  • ah !!!mieux que Mr Sarkozy obdigue le pouvoir car il a vraiment tué notre futur heros .n’est ce pas ?tout le monde le connait déjà !!il n’est pas sage!inculte depuis longtemps !

Comments are closed.

en_USEnglish