UN Security Council yateraniye ikibazo cya Bosco Ntaganda
Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kuwa kane tariki 03 Gicurasi nyuma yo guterana, katangaje ko gahangayikishijwe cyane n’ibiri kubera mu burasirazuba bwa DR Congo n’ikibazo cya Gen Bosco Ntaganda, ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.
Mbere y’uko gafata imyanzuro ikarishye, aka kanama kagizwe n’ibihugu 15 gusa, kasabye ihagarikwa ry’ako kanya ry’imirwano ku mitwe yitwaje intwaro iyobowe na Gen Bosco Ntaganda.
Aka kanama kagarutse ku kibazo cy’uko Bosco Ntaganda ari kwica amasezerano y’amahoro yasinywe mu 2009, yari akubiyemo kuvanga ingabo ze n’iza Leta ya Kinshasa, aka kanama kanzuye kandi ko Leta ya Joseph Kabila igomba gushyira imbaraga mu guta muri yombi uriya mugabo.
Kuwa gatatu tariki 02 Gicurasi Lt Gen Charles Kayonga umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda na Lt Gen Didier Etumba umugaba w’ingabo za DR Congo, nabo bari bahuriye ku mupaka w’ibihugu byombi i Rubavu ngo bige kuri ku buryo ikibazo cy’umutekano mucye cyarangira mu mahoro muri kariya gace.
Aba bagabo bombi ngo bavuganye ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro muri Congo ya FDRL na PARECO yaboneyeho umwanya wo gutera abaturage no gukora amabi atuma abaturage benshi bava mu byabo bamwe bagahungira mu Rwanda.
Mu myanzuro bafashe, harimo ko ingabo z’u Rwanda RDF n’iza Congo FARDC zigiye gutegura ibitero hamwe byo kurwanya cyane cyane umutwe wa FDLR.
Intambara hagati y’ingabo zavuye mu gisirikare cya Leta zikaza kwifatanya na Ntaganda, yatangiye mu byumweru bishize nyuma y’uko President Kabila ubwo yari yasuye umujyi wa Goma (aho Ntaganda yakundaga kuba ari) yatangazaga ko agiye guta muri yombi Bosco Ntaganda.
Umwe mu basirikare ba Bosco Ntaganda kuri uyu wa 03 Gicurasi yabwiye AFP ati: “ Ntabwo Ntaganda yafatwa gutyo nk’udafite uburinzi, uzashaka wese kumufata amenye ko twiteguye kumurwanirira, Bosco ni General ntabwo yapfa gufatwa nkuko babyifuza”
Bosco Ntaganda we yari yatangarije AFP kuwa kabiri tariki 01 Gicurasi ko yibereye mu rwuri rwe i Mushaki muri Kivu y’amajyaruguru mu gace ka Masisi. Aboneraho guhakana uruhare rwe mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo.
Ingabo za Leta zifatanyije niza MONUSCO ziri muri Congo, ziri mu mirwano ikarishye n’ingabo za Bosco Ntaganda mu duce twa Sake, Karuba, Shasha, Kabase n’ahandi mu burasirazuba bwa DR Congo.
Guverineri w’Intara ya Kivu y’amajyaruguru Julien Paluku we yemeza ko imirwano iri kubera mu gace ayoboye, imaze gutuma abaturage barenga 200 000 bava mu byabo, iri guterwa na Gen Bosco Ntaganda.
Ingabo za Leta zivuga ko zamaze kwigaruri imijyi imwe n’imwe yari yafashwe n’ingabo za Ntaganda. Mu baturage bamaze guhunga, abagera hafi ku 5 000 bamaze guhungira mu Rwanda, aho bakirirwa mu nkambi ya Nkamira.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
Lt General kayonga na Lt General Etumba ngo mu myanzuro bafashe, harimo ko ingabo z’u Rwanda RDF n’iza Congo FARDC zigiye gutegura ibitero hamwe byo kurwanya cyane cyane umutwe wa FDLR. Ubu se kandi ni FDRL iri kurwana cyangwa ni CNDP? ubwo mugiye kongera kohereza abanta babandi kugya guphira muri congo kunyungu zabantu bamwe? mwaretse abantu bakabaho mumahoro koko?
Ubuse koko abana burwanda bagiye congo, gukora iki? Ababyeyi amabere agiye gukomana, mana yurwanda rinda ingabo zurwanda ntizambuke ndoreko wasanga ziriyo ndoreko zarenganye!! Wowe usenga sengera abanyekongo, ingabo zurwanda
NKABANTU TUZI AMABIYINTAMBARA TWIFATANYIJE NABANYE CONGO MUBIHEBIKOMEYE BARIMO….
Hello Bella, hello my dear sister,
koko na njye maze gusoma iriya mirongo usubiyemwo, nikanze, ndetse igitekerezo gikubiyemwo ndacyamagana…..
Honestly, to make it short, my answer to that is simple:
“NO. ABSOLUTELY NO”
Kuko ntakubeshye, na njye intambara zo muri Congo zandambiye. Sinshaka, ntabwo nshobora gushyigikira ko hari umusirikare, umwe rukumbi wa RDF, ugwa muri Congo. Uwo mwana w’u Rwanda yaba apfiriye ubusa-busa, mba ndoga MURINDANGABO, data wambyaye!!!
Kuko biragaragara ko, cyane cyane inyeshyamba za FDLR, tutazapfa tuzitsembye. Ariko, kuri jyewe, ntacyo bitwaye!!!
STATE OF THE ART. Niba hari abantu bakurikira neza kirya kibazo, jyewe Ingabire-Ubazineza, muri abo mbarirwamwo. N’ikimenyimenyi, nihaye kariya kazina “UBAZINEZA = UBAZI NEZA”…..
Nshobora rero kwemeza ndashidikanya ko, ingabo za FDLR zasenyutse, cyangwa mureke mbivuge mbyerure: “FDLR YARATSINZWE”. Abasigaye mw’ishyamba ni “IBISIGAZWA BY’IBIGARASHA”!!!
Sinshaka kurondogora, ariko iyo nshubije amaso inyuma kuva muri 2002, mbona neza neza ukuntu u RWANDA rwagiye, buhoro buhoro, ruhashya FDLR. Siniriwe mvuga amazina y’abasirikare bazo batahutse bakagaruka i Rwanda bakakirwa neza. Siniriwe mvuga ibyerekeye urubanza rwa Dr. Ignatius MURWANASHYAKA, Bwana Straton MUSONI n’abandi n’abandi. Siniriwe mvuga ibyerekeye urubanza rwa Madamu Victoire Umuhoza INGABIRE n’abagenzi be….
ICYITONDERWA. Mu by’ukuri, gutsinda FDLR neza neza, ntabwo ari urugamba ruri mu mashyamba ya Congo. Urugamba nyakuri ruri m’u Rwanda rwagati. Ni urugamba rw’iterambere.
URUGAMBA RWO KWIBOHORA UBUJIJI N’UBUKENE.
Ingoma ya Nyakubahwa President Paulus KAGAME, umunsi ku wundi, igenda ubwayo itera imbere. ABATURAGE BASIGAYE BAMUKUNDA CYANE. BASIGAYE BAMUKUNDA NK’INKA IMWE, WA MUGANI!!!….
Kandi muramenye, ntabwo bamukundira ikindi, bamukundira ibikorwa bifatika amaze kubagezaho. Mbese URUKUNDO bamukunda ni akebo gasubira iwabo wa Mugarura, bamukundira ko nawe abakunda byimazeyo. URUKUNDO rero niyo nkota izahashya inyangarwanda aho ziva zikagera….
UMWANZURO. Icya mbere: Nimureke twikomereze inzira y’Ubumwe n’Ubwiyunge. Nimureke twikomereze inzira y’Iterambere Lirambye. Nimureke turebe kure, dukoreshe “DIPLOMACY”….
Jyewe Ingabire-Ubazineza, ndabarahiye. Nidukomeza umurongo unoze tugenderaho magingo aya, ntabwo IBISIGAZWA BYA FDLR bizabona aho binyura. BIRAGORWA N’UBUSA. BIRAHIGA NTA MBWA.
Icya kabiri: Muramenye munyumve neza. Jyewe Ingabire-Ubazineza ndi icyo mu Cyongereza bita “REALIST”. Ndabizi neza: Abakunzi ba FDLR ntaho bagiye, baraho. Ariko bararuciye bararumira. Kuko babuze “ARGUMENTATION”, ibyo bitwazaga kera barega ingoma ya KAGAME ntabigihari. Abayoboke ba FDLR nabo ubwabo basigaye babona ko baharanira ubusa, ko barimwo guta igihe, ko bapfusha ubuzima bwabo ubusa.
EREGA INTAMBARA NTITSINDWA N’IMBUNDA GUSA. MBERE NA MBERE, INTAMBARA IKENERA ITEKA VISION.
Murakoze mugire amahoro, murakoze muragahorana Immana.
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
ntaranarangiza gusoma ibyo wanditse ariko ufite reseau! ureke abari guhubuka bapfa kuvuga gura gusa! ariko rero utekereze ko niba waremeye kuba umusirikare unagomba kwemera aho boss wawe azagutuma nakundi!
Urandangije! ngo afite RESEAU!!!!!!!!!!
Bonjour!mumbabarire mbaze?ubukoko abasirikare twapfishirije congo;byumwihariko i GISANGANI haricyo leta yamariye famille zabo koko?????none ngodusubireyo!!!!niba aruko turibenshi,habeho(DEMOBILISATION)nubwo itacyibaho kubayishaka!umwanzuro wanjye nkumusirikare,tutajyanye na charles kayonga ntaho tuzajya.mubitecyerezeho.
Weho nuri umusirikare genda ahubwo uri byenda gusetsa gusa! winjiye mu gisirikare se uziko utazarwana? ujya mwishuri c uziko utazafata ikaye nikaramu ngo wandike? ntubwo ngewe ntari umusirikare ariko hari icyo mbiziho! wowe senga usengere abaturage bari muri kariya gace ubundi Imana izabafashe!
if u want peace create the war ubu nibwo numvise icyo bivuze kuva mubuzima bwanjye na kwiga cyangwa se numvise uyu mugani imana niyo irinda
Nukuri Imana nibe bugufi dore ko bayigora!si Kabila byose ushotoye uriya mugabo,ese yakemuye ibibazo biri mugihugu cye
arikubundi iyushaka gufata umuntu uramuburira reka akore biriya byose , aba baturage ba RDC bazize kabira utagiribanga
nkabanyarwanda tuzi intambara icyo aricyo
ntakindi twakora keretse gufasha(twakire izompunzi neza ),nogusengera abaturage bacongo
Hazabanzeyo afande charles Kayonga
nibyiza gutabara ariko abana burwanda barahashirira
umusirikari atabara aharihohose kandi kuba ingabo sugukina nubibangombwa tutasonga mbere bingini tutasubiri oda yamwisho
Ibi byose ni Ntaganda koko na FDLR bagiye kongera gutuma abana bacu bajya gushirira i congo?Mana rinda u Rwanda n’abanyarwanda.
TURI MUNSI TURI TAYAYARI DUSONGE MBERE GUKIZA BENEDATA BARI MUKAGA NABANTU NKABANDI BAREMEWE KUBAHO SHUTI ZAJYE MWIHANGANE MURI MUKAGAGA TUKUMWE
Nimwivugire nimugihe. Utabuskya abwita ubumera.
Plz, abasirikali twaragowe, ubu se ko fdlr atariyo yateje intambara kweli tugiye gushirira kongo. Sha nubwo mgeshi agomba kuba kuri order but sibyiza gupfira ubusa. Mana udufashe uturenze iki gikombe cya kongo.
umutekano urahenze ncuti zanjye.
igihe uriho urya,ujyen uzirikana ko hari abandi bashonje kdi atari ubunebwe,
igihe uriho urya ,wagira ibitotsi ukanaryama,zirikana ko hari abashonje kdibabuze uko baryama,
igihe urya,ukaryama mu nzu,zirikana ko hari abashaka kurya,badahaeruka kuryama kandi n’imvura yacikiyeho.
Simvuga nka ba bandi bavuga ngo igihe biemze bityo ngo kandi ntacyo watanze ngo ushime Imana nk’aho abari mu mage bo atari uko batazi kuyishima cyangwa ari abanyabyaha kukurusha,ahubwo ndavuga ngo,uzirikane ko umutekano uhenda kandi ari ingirakamaro,bigutere kutawubuza abandi.
Mugire amahoro
Igisirikare niko gikora songa mbere utabare sigipadiri
Comments are closed.