Digiqole ad

Charles Taylor yahamijwe ibyaha by’intambara muri Sierra Leone

Urukiko mpuzamahanga rwa La Haye kuri uyu wa kane rwahamije uwahoze ari president wa Liberia Charles Taylor uruhare mu byaha by’intambara yahitanye abantu benshi mu gihugu cya Sierra Leone.

Charles Taylor wahamijwe ibyaha aregwa
Charles Taylor wahamijwe ibyaha aregwa

Uyu mugabo amaze hafi imyaka itanu aburana ibyaha by’intambara byakorewe muri Sierra Leone ubwo we yari president wa Liberia.

Taylor arashinjwa gufasha inyeshyamba za Sierra Leone kwica ibihumbi n’ibihumbi by’abantu mu ntambara hagati ya 1991 – 2002.

Nubwo ashinjwa gufasha muri ubu bwicanyi, Charles Taylor yahanaguweho icyaha cyo gutanga amabwiriza yo kwica.

Umucamanza Richard Lussick yavuze ko Taylor yacuruzaga Diamant (yahawe n’inyeshyamba) akagurira intwaro izo nyeshyamba za Revolutionary United Front (RUF), nyamara ngo yari azi neza amabi izo nyeshyamba zikora.

Icyumba cy’abacamanza cyasanze nta gushidikanya ko ushunjwa afite uruhare rutaziguye mu gufasha abicanyi” byatangajwe n’umucamanza Richard Lussick.

Charles Taylor, 64, abacamanza bamuhamije ko yari afite ijambo kuri ziriya nyeshyamba kubera ubucuruzi bwa Diamant bakoranaga, ariyo mpamvu nawe abarirwa mu gatsiko k’ubugizi bwa nabi.

Nyuma yo guhamwa na bimwe mu byaha yaregwaga, Taylor azakatirwa igihano  tariki 30 Gicurasi.

Biteganyijwe ko Charles Taylor azarangiriza igihano azahabwa muro gereza itaratangazwa mu Ubwongereza.

Taylor niwe muntu wabaye President w’igihugu wa mbere wafungiwe akanaburanishirizwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Ubuholandi.

Mu Rwanda muri gereza ya Mpanga, hafungiye abanya Sierra Leone bagera ku munani bahamijwe ibyaha by’intambara birimo nibyahamijwe Charles Taylor uyu munsi. Aba bakaba baraje kurangiriza ibihano byabo mu Rwanda.

Taylor mu rukiko kuri uyu wa kane
Taylor mu rukiko kuri uyu wa kane

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Amaraso y’ inzirakarengane aramuhamye da, icyo ni cyo gihembo yakoreye n’abandi bose bitwaza imyanya barimo bagakora ubugizi bwa nabi cg bakabutera inkunga bitinde bitebuke bazabiryozwa. Amaraso y’inzirakarengane ntahera.

  • Harakabaho Ubutabera ! Mwandusha kumenya igihe Bush, Tony Blair na Ariel Sharon bazagerezwa imbere y’ubutabera?

  • nari gutangara iyo igitekerezo cyanjye gishyirwa ku rubuga!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish