Digiqole ad

Uganda: 83 bafashwe bagiye guhahira mu ntambara muri Syria

Abagande bagera kuri 83 bahagaritswe ku kibuga cy’indege cya Entebbe ubwo baganaga mu gihugu cya Syria aho ngo mu ntambara ihari abakire bakenera cyane abarinzi (guards).

Bafatiwe ku kibuga cy'indege cya Entebbe i Kampala
Bafatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe i Kampala

Abafashwe bari hagati y’imyaka 20 na 35 bari bategereje indege ibajyana Nairobi nkukobitangazwa na Tinka Zarugaba ushinzwe iperereza ku kibuga cy’indege.

Zarugaba avuga ko uburyo bari benshi byateye impungenge maze babazwa aho bagiye bagasubiza ko bagarukira muri Kenya aho bagiye mu kazi.

Ntabwo abashinzwe iperereza bashizwe babahase ibibazo maze umwe muri bo w’imyaka 33 niwe wababwiye ukuri ko hari umushinga w’abanyamerika ucuruza ibikomoka kuri petrol muri Syria ukeneye abarinzi, bityo ko bari bagiye gushaka ako kazi.

Uyu yemeza ko nubwo bari bavuye Uganda nta Visa ijya Syria bafite, ariko hari sosiyete ikora iby’uburinzi muri Kenya yagombaga kubibakorera kuko ariyo yumvikanye nabo bashaka abarinzi muri Syria, Visa ngo bari kuzihabwa bageze Nairobi.

Zarugaba avuga ko ibi bishobora kuba ari uburenganzira bwabo ariko ko nta byangombwa byuzuye bari bafite birimo ibitangwa n’urwego rw’umurimo n’umutekano.

Muri Syria hakomeje kuba isibaniro ry’abarwanya Leta ya Bashar Assad imyaka ibiri irihiritse, ariko uko byumvikana, abacukurura ibikomoka kuri petrol nabo imirimo yabo irakomeje ndetse bakeneye abarinzi ngo business yabo ikomeze.

Aba bagande bari bagiye gushaka amaramuko bakaba babaye bafashwe ngo bakomeze bahatwe ibibazo.

JD Nsengiyumva Inzaghi
umuseke.rw 

0 Comment

  • Njye niko mbyumva bishobora kuba aribyo cg ataribyo ndumuntu ushobora kwibeshya,abo bantu niba batagiye kwiba mwabareka bakajya guhahira abana n’imiryango yabo kuberako n’ijambo ry’Immana rivugango nzaha umugisha imirimo y’amaboko yanyu.wibazako uwo muntu nagenda akabasha kugaburira abe bagahaga abajura bazaba bagabanutse n’uburaya abadame bazatanga icyacumi n’amaturo ndetse n’amaturo yo gushima Immana ahubwo murabakereza mubahe visas bigendere.Umwuka w’Immana ubayobore

  • Uriwe n’inzoka……Nibajye kwirira kunka yabazwe na shitani.

  • Faith Berwa, icyo ni cyo.Nta mutekano bahungabanyije ni byiza ko bahahira abana kandi ayo fr azinjira mu gihugu.
    Abayobozi nibarebe kure.

  • Nibabagirire vuba,bigire gushsaka umunyige w’abana.

  • mutambule burungi sebo,babaleke mugende kwagala imele baganda bangye!

Comments are closed.

en_USEnglish