Digiqole ad

Uganda: Velo moteur zirimo gukumirwa muri Kampala

Kitaka Andrew , Umuyobozi ushinzwe imyubakire na tekinike by’Umurwa mukuru w’igihugu cya y’Uganda Kampala aravuga ko ukwezi kwa cyenda uyu mwaka wa 2013 kugomba kurangira nta ‘Velo moteur’ moto nto izaba ikirangwa muri uyu Mujyi.

Boda Boda
Boda Boda

Kitaka avuga ko icyemezo cyo kwirukana utu tumoto tuzwi ku izina rya Boda boda cyamaze gufatwa ubu kikaba kirimo kwigwaho n’abaminisitiri ari na bo bazatanga umwanzuro wa nyuma nk’uko ‘The Newvision’ kivuga.

Agira ati:”Uko bizagenda kose zizava mu Mujyi wa Kampala kuko igishushanyo mbonera cy’Umujyi ari ko kibigena”.

Avuga iki gikorwa bazagifashwamo na polisi kugira ngo Umujyi ubone ubuhumekero ngo kuko wasanganga izi moto zifunga imihanda cyane iyo mu Mujyi rwagati.

Uyu mugabo avuga ko hari na gare zimwe na zimwe ziri mu Mujyi rwagati zizagenda zimurwa zikajyanwa mu nkengero zawo ngo kuko nazo zagiraga uruhare mu kubangamira ingendo zakorerwaga muri uyu Mujyi.

UM– USEKE.COM

en_USEnglish