Digiqole ad

Tanzania: Igisasu cyahitanye abantu mu Kiliziya

Mu mujyi wa Arusha igisasu cyaturikiye mu kiliziya gihitana umuntu umwe gikomeretsa abagera kuri 50, Padiri Peddy wasomaga misa yemeje ako abantu batatu bandi bapfiriye mu nzira ijya kwa muganga.

Igisasu kikimara guturika
Igisasu kikimara guturika

Police yabwiye Ippmedia ko icyaturitse ari igisasu ndetse n’umwe mu bakekwaho kugitega yahise afatwa.

Guturika kwabayeho ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Kiliziya nshya yo mu gace ka Olasiti mu mujyi wa Arusha.

Francisco Montecillo Padilla intumwa ya Papa muri Tanzania yari yitabiriye iyo misa ariko biravugwa ko abari imbere batakomeretse muri uku guturika kwabayeho nubwo ako gace kari karinzwe bikomeye kubera abashyitsi bari bahari.

Padiri Peddy avuga ko byabateye ubwoba cyane kuko bibazaga ko ibintu nk’ibyo bitabagwirira ku Kiliziya nka kiriya ngo kiri aho we yise mu cyaro.

Tanzania imaze iminsi ihangayikishijwe n’amakimbirane hagati y’abakilisitu n’abasilamu.

Mu kwezi gushize, Police mu majyepfo ya Tanzania yatatanyije abakilisitu bagera kuri 200 bashakaga gutera umusigiti w’abasilamu ngo bihorera ku bugizi bwa nabi bari babagiriye.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka umupadiri yararashwe arapfa ku kirwa cya Zanzibar gituwe cyane n’abo mu idini ya Islam.

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Njye nashakaga ko munsubiza Ese kw’isi haramutse hatuye abagatorika n’abasiramu gusa isi yagira amahoro, na none mbabaze ituyeho abasilamu gusa isi yagira amahoro,ese ari abagatorika gusa bwo yagira amahoro. Umwanzuro wanjye n’uko amadini yose yemera inzira y’intambara zaba iz’amadini cyangwa iz’ibihugu ntabwami bw’Imana bazabona kuko udakunda umuntu yabonye ntiyabasha gukunda Imana atabonye.

  • Amadini siyo atanga amahoro kuisi, amahoro atangwa n’Imana. Abatuye isi abo aribo bose, bazagira amahoro ariuko bamenye Imana, bemera no gukurikiza ibyo ikunda(urukundo). Ntabwo amahoro atangwa n’idini iri cg iri

    • Nasubizaga ” Hj “

  • Ntawe nkomerekeje, njye nsanga henshi na henshi abayislam b’intagondwa aribo biyenza ku ba catoliques!Reba za Nigeria, Egypt,…. nta gisubizo nabona ubungubu.

  • Umuntu wese agomba gutinya Imana akayubaha akirinda ibyo Imana idakunda utubaha Imana azabona ishyano kandi ibibi Ukora izagutamaza !

  • kuki muterana amagambo kubusa? ni mumenyeko tubura urukundo kandi ninacyo kituganisha mu minsi yanyuma! nti mukirirwe mwibaza amadini,amoko n’ibindi.

  • .Wamu Imam(Abudullah) arihe ngwatubwir’ahw’ibi bihurira allah ra? Puu!!!!!
    Sinemeranya n’abazungu,abayahudi na zaonisme, but ahar’amashitan’abir’umunt’ufite 5senses zikora nez’ahitam’uruhande rurim’amashitan’asa nabantu.

  • abagwiriwe n’ayo mahano mwihangane gusa ni mugihe k’imperuka,abasenga bakomeze gusengera abo bagize ibya n’abakristu muri rusange.

  • Niba ari abaswahili bakoze ibi koko, mbaye uwambere mukubamagana.(Nizere ko n’abagatolika bazajya bamagana aba zionists bica Afghans, Somaliya, ………………………………).
    Abasilamu dukwiye kwirinda kugwa mumutego wa shitani aho itwicira abacu hirya no hino hanyuma ikadushuka ngo twihorere kubaturanyi bacu. Ibi ni bibi rwose kuko bituma isi yose ibona ko turi babi n’ubwo shitani yaba iriho kudutsembatsemba. Muslims must fight the real zionists(Jews, Zionists, NATO, AMISOM…) but never these innocent neighbors. Gusa nanone ntawamenya niba koko abavugwa aribo bakoze ibi. Ushobora gusanga ari aba Saudis bakorera Shitani mukuru a.k.a CIA.

  • @ ivubi. Harya abasilamu nibo bateye ibihugu by’iburayi? Ndabara MATO(Muslims Alliance Treaty Organisation) itera ibihugu by’abagatolika? Mwebwe ikibazo mugira nuko mwirengagiza abicanyi bava mubakristo aho bica en masse mukabona ko bisanzwe ariko un individu yakora ikosa mukabona ko ibintu byacitse. Abasilamu baramutse bahoreye ababo bicwa buri munsi isi yahinduka umuyonga. Mujye murebera ibintu muri angles zose.

  • Iyi si yabaye ite? Ubu iyo indege za Uncle SAM ziba zarashe abaswahili bari mumusigiti twari kumva ntakibazo ari Collateral damage aho kubona ko intagondwa zavutse ubwa kabiri zarashe abasilamu. Ariko kubera abasilamu barashe abagatolika….Tujye dutekereza please.

Comments are closed.

en_USEnglish