I Vatican bikanze igitero cy’iterabwoba bakaza umutekano
Ikiganiro hagati y’abantu babiri bavuga mu Cyarabu bavuga ku ‘ituritswa ry’ikintu i Vatican’ cyatumye kuwa gatatu w’iki cyumweru abashinzwe umutekano kuri ubu butaka bwa Paapa bacunga n’isazi igurutse nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyaho Il Messaggero.
Ku rubuga rwa Saint Pierre ngo niho hari kwibasirwa nk’uko byumvikanye muri icyo kiganiro cyatanzwe n’inzego zishinzwe iperereza zo mu kindi gihugu nk’uko byatangajwe kuri uyu wa gatandatu.
Izo nzego z’iperereza zaburiye Ubutaliyani muri iki cyumweru ko zumvise ikiganiro cy’abantu babiri baganira mu cyarabu bavuga ku iturika i Vatican kuwa gatatu.
Ubusanzwe kuwa gatatu nibwo Papa yakira abantu benshi imbere ya Bazilika ya Saint Pierre.
Ikipe y’abarwanya iterabwoba y’Ubutaliyani yaje kumenya ko umwe mu baganiraga yaciye mu Butaliyani mu gihe cy’amezi umunani ashize nk’uko kiriya gitangazamakuru kibivuga.
Vatican ariko yo yahakanye ko Papa Francisko, ufite urugendo muri Albania kuri iki cyumweru, yaba yaratewe ubwoba n’igitero cy’iterabwoba.
Hagati aho ariko nyuma yo kuburirwa imbwa kabuhariwe zihunahuna ahari ibintu bishobora guturika zahise zikwiragizwa hose i Vatican ndetse n’abashinzwe umutekano bagenzura buri kintu cyose gihari.
Habib Al Sadr, Ambasaderi wa Iraq muri Leta ya Vatican yabwiye ikinyamakuru La Nazione ko abarwanyi bo mu mutwe wa Islamic State ko “Bashaka uko bazica Paapa. Kandi umugambi wabo koko uriho.”
UM– USEKE.RW
3 Comments
NTACYO AZABA /NIYO BAKWICA UMUBIRI NTIBASHOBORA KWICA ROHO.
No kwa Papa se batinya urupfu kariya kageni nk’abandi bose?
Nari nzi ko bariya babisha babatsindisha amashengesho!
wowe uvuga ngo babatsindisha amasengesho urasetsa kuko na Yezu shitani yarayiretse ngo imugerageze ariko ni hahandi ingufu za Nyagasani zizatsinda
Comments are closed.