Uyu muyobozi w’ikirenga wa Koreya ya ruguru wari umaze igihe ataboneka mu ruhame, yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’uko ibinyamakuru byanditse ko ashobora kuba yarazahajwe na cancer y’amabya , cyangwa afungiwe iwe n’abakuru b’ingabo ze. Ibiro ntaramakuru bya Koreye ya ruguru, The KCNA bivuga ko uyu munsi mu (gitondo cy’iwabo, ubwo mu Rwanda hari hakiri […]Irambuye
Mu gihe yari amaze igehe gito cyane atahutse avuye mu buhungiro yarimo mu guhugu cya Africa y’epfo, Marc Ravalomanana, wabaye Perezida wa Madagascar yatawe muri yombi kuri uyu wambere nk’uko bitangazwa na Jeuneafrique. Bamwe mu bagize umutwe w’ingabo zidasanzwe mu gihugu cya Madagascar nibo bafashe uwo bahoze bashinzwe kurinda Marc Ravalomanana wari iwe, hakaba hari n’imbaga […]Irambuye
Urubanza rwari bukatirwe Oscar Pistorius kuri uyu wa mbere ku cyaha cyo kwica umukobwa bakundanaga amurashe rwimuriwe uyu munsi sa tatu n’igice(9h:30) ku isaha y’i Kigali. Ejo nyuma yo kumva ibyo impande zombi zitanga ‘ibisobanuro bya nyuma, inteko y’abacamanza yemeje ko urubanza rukomeza kuri uyu wa kabiri. Ejo mu rukiko ubwo umwe mu bashinzwe gukurikiranira […]Irambuye
President wa Cameroon Paul Biya yavuze ko abantu 27 barimo Abashinwa 10 bari barashimuswe na Boko Haram yabarekuye. Mu barekuwe kandi ngo harimo n’umugore w’uwungirije Ministre w’intebe witwa Amadou Ali. President Paul Biya yabwiye BBC ko abafashwe barekuwe kandi bameze neza. Bari barafashwe muri Gicurasi na Nyakanga uyu mwaka bafatiwe hafi y’umupaka ugabanya Cameroon na […]Irambuye
Malala Yousafzai umukobwa wo muri Pakistani wamenyekanye cyane mu guharanira uburezi bw’umwana w’umukobwa cyane cyane hamwe n’umuhindi Kailash Satyarthi uharanira uburenganzira bw’abana nibo bahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel cya 2014. Malala yamenyekanye cyane ubwo umutwe w’Abataliban wahigiraga kumwica kubera amagambo ye yo guharanira ko umwana w’umukobwa muri Pakistani abona uburenganzira bwo kwiga. Ku myaka 17 […]Irambuye
Abantu basesengura imikorere y’umutwe wa Islamic State uharanira gushyiraho Leta ya Kisilamu muri Iraq na Syria baravuga ko uyu mutwe uri gutegura uburyo abarwanyi bawo bazajya biyanduza icyorezo cya Ebola maze bakajya mu bihugu by’Uburayi na USA kwanduza abahatuye, ni mu ntambara barimo bavuga ko barwana n’abatemera Imana ‘infidels’ Umwarimu mu ishuri ryigisha ibijyanye n’umutekano mu ishuri […]Irambuye
Kardinari Francesco Coccopalmerio ushinzwe services z’amategeko muri Vatican ejo yavuze ko Kiliziya Gatulika itazemera na rimwe gusezeranya abatinganyi. Ibi yabibwiye inteko y’abakaridinali iri kwigira hamwe ibibazo byo mu miryango muri rusange mu nama yitwa Synode ihuza abakaridinari muri mwaka. Yagize ati “ Reka two kubica ku ruhande! Kuri twe ndetse no mu nyungu z’umuryango w’abantu, […]Irambuye
Perezida Goodluck Jonathan wa Nigeria yavuze ko ashobora gukurikirana urubuga rwa Internet rwamushyize ku rutonde rw’abayobozi icyenda b’ibihugu bya Africa bakize cyane kurusha abandi. Urubuga rwa richestlifestyle.com rwatangaje ko Goodluck Jonathan ari uwa gatandatu kuri uru rutonde n’umutungo ubarirwa muri miliyoni 100 z’amadolari y’America nk’uko bitangazwa na BBC. Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Nigeria byatangaje ko […]Irambuye
Umuyobozi w’igihugu cya Koreya ya ruguru Kim Jong un agiye kumara ukwezi n’igice ntawe uzi uko abayeho kuko atagikunda kugaragara mu ruhame. Hari bamwe bavuga ko yaba yarazahajwe n’umubyibuho ukabije ndetse na Kanseri y’amabya ariko ikinyamakuru Daily nation dukesha iyi nkuru ivuga ko Kim ngo yaba yarafungiraniwe iwe n’abakuru b’ingabo ze. Umwarimu muri Kaminuza wigisha […]Irambuye
Abagore n’abana byageze aho nabo bafata imbunda ngo barwane ku mujyi wa Kobani ushaka kwigarurirwa nanone n’abarwanyi b’umutwe wa Islamic State. Amashusho yagaragaje abagore, abakobwa n’abana nabo bari ku ntambara n’uyu mutwe. Uyu mujyi uherereye mu majyaruguru ya Syria ku mupaka n’igihugu cya Turkey ukaba warigeze kuba wigaruriwe n’abarwanyi ba ISIS nk’uko bitangazwa na Mailonline. […]Irambuye