Prix Nobel y’Amahoro yahawe umukobwa Malala Yousafzai
Malala Yousafzai umukobwa wo muri Pakistani wamenyekanye cyane mu guharanira uburezi bw’umwana w’umukobwa cyane cyane hamwe n’umuhindi Kailash Satyarthi uharanira uburenganzira bw’abana nibo bahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel cya 2014.
Malala yamenyekanye cyane ubwo umutwe w’Abataliban wahigiraga kumwica kubera amagambo ye yo guharanira ko umwana w’umukobwa muri Pakistani abona uburenganzira bwo kwiga. Ku myaka 17 gusa, niwe muntu wambere uhawe iki gihembo akiri muto.
Uyu mukobwa yarashwe mu mutwe n’Abatalibani mu Ukwakira 2012 ariho aharanira uburezi bw’umwana w’umukobwa. Yaje kuvurirwa mu bwongereza arakira ndetse anahahabwa ubuhungiro aho atuye mu mujyi wa Birmingham ubu.
I Oslo muri Norvege aho ibi bihembo bimaze iminsi bitangirwa, kuri uyu wa gatanu itsinda ry’abatanga iki gihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel kimushimira umuhate we no gutinyuka kurwanya ibangamirwa ry’abana mu kubona uburezi.
Kailash Satyarthi, umuhindi w’imyaka 60 we abicishije mu kugumana umurage wa Mahatma Gandhi, yakoze ubukangurambaga bwinshi bugamije kurwanya gukoresha abana imirimo ikabije mu bikorwa bitanga inyungu ku babakoresha.
Kailash Satyarthi yabwiye BBC ko ari ishema n’icyubahiro ku bahindi bose ndetse no ku bana bamaze igihe kinini babayeho nk’abacakara nubwo bwose isi yitwa ko iri gutera imbere bitangaje mu ikoranabuhanga n’ubukungu.
Ati “iki gihembo ngituye abo bana bose aho bari ku Isi.”
Thorbjorn Jagland, uyoboye akanama k’abatanga iki gihembo yashimye ubutwari bwa Malala ati “Ku myaka ye micye, amaze imyaka myinshi aharanira uburezi bw’umwana w’umukobwa agaragaza ko abana nabo bashobora kugira uruhare mu kumera neza k’ubuzima bwabo.”
Mu 2009 afite imyaka 11 gusa nibwo Malala yatangiye kuvugwa ubwo yandikaga iby’ubuzima bw’umwana mu gace kayoborwa n’abataliban mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Pakistan aho yari atuye.
Yaje kuraswa n’abantu bitwaje intwaro baje mu modoka yarimo ajya ku ishuri bamurasa mu mutwe basiga baziko yapfuye, yaje kuvurwa arakira aba intangarugero kugeza ubwo anahabwa ijambo imbere y’inteko y’umuryango w’abibumbye i New York.
Nawaz Sharif Minisitiri w’Intebe wa Pakistan yatangaje kuri uyu wa gatanu ko Malala Yousafzai ari ishema ry’igihugu cye.
Ati “Igikorwa cye ntabwo kigereranywa. Abakobwa n’abahungu ku isi bakwiye kumwigiraho kugira umuhate.”
Mu 2013 uyu mwana w’umukobwa yashyizwe ku rutonde rwa Time Magazine rw’abantu bavuga rikijyana kurusha abandi ku Isi.
Mu bantu 278 bari ku rutonde rw’abashobora guhabwa igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel uyu mwaka hariho Paapa Francis, Denis Mukwege umunyecongo wawuye abagore benshi bafashwe ku ngufu, uru rutonde ariko rukaba rwagizwe ibanga. Bivugwa ko uwahoze ari intasi y’Abanyamerika Eduard Snowden nawe yari ku rutonde rw’abahabwa amahirwe yo guhabwa ik gihembo giherekezwa na sheki ya 900 000 Euro.
UM– USEKE.RW
6 Comments
Congaraturation
IMANA NIHABWE OCYUBAHIRO” NOT HARM ANY LIVING THING” man and women both are equal before law and God :: GENDER EQUALITY. So Imana yakoze kuba uyu mwana w’umukobwa abaye icyitegererezo ku isi.
Very inspirational human beings. Murakoze kwandika ino Article ni abanyarwanda babimenye ni byiza.I am sure ko rimwe umunyarwanda azabona kino gihembo.
Niba ushaka kumenya uburyo abakafiiri bakoresha umwaa nka Malala bashaka kwerekana ko Islam idashyigikira uburezi soma izi nyandiko urebe n’iyi video. Niba ushaka kuba aumu star ubifashijwemo n’abakafiri b’abazungu, sebya Islam.
http://shariah4pakistan.com/wp-content/uploads/2013/10/Click-here-to-read-the-article4.pdf
http://www.youtube.com/watch?v=JuG7DKF8TMQ
How to become famous? If, you’re from an Islamic background and are willing to spill the carefully selected beans, generously seasoned with the most bitter of herbs, on what a wicked and repressive religion Islam is, fifteen minutes is the least you’ll get from the rightwing, rapacious, feeble-minded Western media. Meanwhile, the liberal media will make you a saint.
Iyi ni propaganda yo gushaka kwibasira Islam berekana ko batambamira uburezi mukubanjyisha abatuye isi. Sindiwe ariko iyo urebye usanga ibibi byose aribo babitwerera ntagishya mbona yakoze only script
Comments are closed.