Digiqole ad

Abiyahuzi ba ISIS barashaka gukwirakwiza Ebola i Burayi

Abantu basesengura imikorere y’umutwe wa Islamic State uharanira gushyiraho Leta ya Kisilamu muri  Iraq na Syria baravuga ko uyu mutwe uri gutegura uburyo abarwanyi bawo bazajya biyanduza icyorezo cya Ebola maze bakajya mu bihugu by’Uburayi na USA kwanduza abahatuye, ni mu ntambara barimo bavuga ko barwana n’abatemera Imana ‘infidels’ 

Abarwanyi ba ISIS ngo bashobora kuzakwirakwiza Ebola mu bihugu by'Uburayi
Abarwanyi ba ISIS ngo bashobora kuzakwirakwiza Ebola mu bihugu by’Uburayi

Umwarimu mu ishuri ryigisha ibijyanye n’umutekano mu ishuri National Security Affairs at the U.S. Naval War College,   witwa Capt Al Shimkus  avuga ko kubera ukuntu iyi ndwara yandura mu buryo bworoshye, Islamic State ishobora kuzayikoresha maze igahitana abantu benshi kandi bizagora inzego z’umutekano kumenya abiyahuzi mbere y’uko bakora ibyo bikorwa byo kwanduza abandi.

Abahanga bavuga ko iyi ngingo yo gukoresha Ebola ISIS ishobora kuzayikoresha kuko ifite abahanga benshi bize ubuganga n’ubutabire bashobora gukoresha ubuhanga bwabo mu gukora iyi virus bakayigendana bakaba bayikoresha mu bikorwa bw’ubwiyahuzi bateganya gukorera  mu bihugu b’Uburayi cyane cyane mu Bwongereza.

Ebola imaze guhitana abantu barenga 3000 muri Africa y’Uburengerazuba ndetse yambutse umugabane w’Africa ubu igeze mu Burayi na USA .

Ikinyamakuru cyandika ku bukungu ku Isi Forbes kivuga ko iterabwoba rikoresheje Ebola rishoboka cyane kuko abagize ISIS ubu bari kotswa igitutu n’ibitero bya USA n’ibihugu by’Uburayi, ibi bikaba byatuma batekereza ubundi buryo bwo gukomeza ibikorwa byabo bifashishije Ebola .

Kubera ubwoba bw’uko Ebola yakwifashishwa n’abaterabwoba, Goverinoma ya USA yashinze ikigega cyo kuzarwanya ibi byihebe cyiswe Project Bio-shield kimaze gushyirwamo amadolari miliyari 5,6.

Iki kigega cyatangijwe na President  George W. Bush muri  2004 ntikigamije gusa gukumira no guhangana na Ebola ahubwo kizarwanya n’ibindi bikorwa by’iterabwoba byakoresha utunyabuzima duto mu kwanduza imbaga(bio-tech terrorism).

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Umunyamerika wa mbere  Duncan yishwe na Ebola ,ariko abandi barenga batanu bafashwe bo baravuwe barakira.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Nabo bemeye ko Ebola cyangwa izindi ndwara zishobora gukorwa. Abanyamerika nibemere rero ko aribo bakoze SIDA na EBOLA.

  • Ibyo ntagitangaje kirimwo izo antidotes zikonjeshejwe ahantu muri firigo. Umubare bashaka ko upfa nurangira bazawutanga abantu bavurwe surebase ntamuzungu ubik’ibanga ayakibitse kiramwica nubwo wamubwirako kizira ararimena tu. Buretse nibindi bitaribyo bya sida,ebola etc…. Bazagyenda bivamwo gacye gacye babishira kukarubanda yetu macho. Mungu ibariki Africa na waaafrica wote kwa ujumla Amen.

  • Umutego mutindi ushibukana nyirawo!!!!!muhagarare ibakuremo bake murimwe nibwo mwamenyako ntarutugu rukura Ngo rusumbe izosi,(since mwiga ubushobozi mubuhabwa ni Imana.

  • ku mwiyahuzi udatinya gupfa byo bazakora akantu! ibintu bigiye gusubira iyo byavuye. il faut craindre la nature!

  • Nge mpora mbaza abo banyamerika, abafaransa cg abongereza impamvu aribo bibasirwa n’iterabwoba rya kisilamu? Ni uko aribo bakize ku isi se cg Abaye aribyo na Japan yahura n’icyo kibazo, abadage se cg Norvegiens ko bakize, bakanagira demokarasi, ko ntajya numva abaturage babo bafatirwa bugwate muri syria cg Iraq, yemwe nta n’ibitero by’ubwiyahuzi bigabwa mu bihu byabo. USA, France na UK nibabasha gusubiza icyo kibazo bazaba bamenye uburyo bakwirinda iterabwoba. Naho ubundi bararwana n’ubusa ubusahuzi bwa peteroli muri Middle East n’amabuye y’agaciro muri Africa nibyo bazira kandi amaherezo usahura akaguma ashinja abo asahura ngo ni aba terrorists azageraho atsindwe kuko ukuri kuratinda ariko ntiguhera.

Comments are closed.

en_USEnglish