Digiqole ad

Abagore n’abana nibo ubu bari kurwana na ISIS muri Syria

Abagore n’abana byageze aho nabo bafata imbunda ngo barwane ku mujyi wa Kobani ushaka kwigarurirwa nanone n’abarwanyi b’umutwe wa Islamic State. Amashusho yagaragaje abagore, abakobwa n’abana nabo bari ku ntambara n’uyu mutwe.

Umugore mukuru n'umukobwa iruhande rwe bahanganye na ISIS
Umugore mukuru n’umukobwa iruhande rwe bahanganye na ISIS

Uyu mujyi uherereye mu majyaruguru ya Syria ku mupaka n’igihugu cya Turkey ukaba warigeze kuba wigaruriwe n’abarwanyi ba ISIS nk’uko bitangazwa na Mailonline.

Abarwanyi b’uyu mutwe wa ISIS barasa n’abageramiye umujyi wa Kobani aba baturage bari guhagararaho.

Abarwanyi ba ISIS ubu bari ku gasozi kari hejuru y’uyu mujyi barasana n’abatirage barimo ubu abagore n’abana kuko ingabo za Syria ntacyo ziri kubamarira

Ibitero by’indege za America n’insuti zayo bimaze ibyumweru biba, bisa n’aho ntacyo biri gukora ku barwanyi ba ISIS bakomeje kugaragaza ubushake bw’intambara kubo bita ‘infideles’.

Imiryango y’aba Kurde niyo ubu nayo yinjiye mu kurwana ku mujyi wa Kobani, amashusho yashyizwe kuri Twitter yagaragaje n’umwana uri mu kigero cy’imyaka 10 ari ku rugamba na AK-47.

Omar Sheikhmous umuyobozi w’abakurde yatangaje ko basabye imiryango guhunga umujyi wa Kobani uri muri Syria bakerekeza muri Turkey iri muri kilometer nke cyane uvuye Kobani.

Umupaka wa Turkey na Syria hafi ya Kobani huzuye ibifaru by’ingabo za Turkey byiteguye guhangana na ISIS mu gihe yagerageza kwinjira muri Turkey.

Intambara yo kurwana na ISIS nubwo abanyamerika n’inshuti zayo batangaje ko bayikomeyemo, ariko igeze aho ikomeye cyane ku bo ireba kuko abagore n’abana bayinjiyemo ngo birwaneho.

Umugore w’umuKurde witwa Deilar Kanj Khamis aherutse kwiturikirizaho ibisasu maze bihitana abarwanyi 10 nawe ahasiga ubuzima bwe yitanze.

Uyu mugore niwe wa mbere wari ukoze iki gikorwa ubu cy’ubutwari mu miryango y’abaKurde. Akaba yari ku rugamba maze abarwanyi ba ISIS banesha ingabo z’abakurde bazivana ku musozi uri hejuru ya Kobani, uyu mugore asigara mu birindiro barwaniragamo akomeza kurasana n’abarwanyi ba ISIS kugeza bamugezeho akiturikirizaho ibisasu agahitana 10.

Mu Rwanda hamaze iminsi ibiri hateraniye inama mpuzamahanga yigaga uburyo abagore bagira uruhare mu kubuza abagabo gufata intwaro ngo bajye mu ntambara. Mu burasirazuba bwo hagati ho, abagore n’abana nibo bari kwigira mu ntambara.

Abakobwa n'abagore mu ntambara n'umutwe wa ISIS
Abakobwa n’abagore mu ntambara n’umutwe wa ISIS
Umwana w'ikigero cy'imyaka 10 n'imbunda ku rugamba
Umwana w’ikigero cy’imyaka 10 n’imbunda ku rugamba

 

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Bavandimwe,birababaje isi ikwiye gutabara aba bantu rwose!

    • imana ibafashe kuko niyo irwana intamabara igastinda
      kd bizarangira ntakitagira iherezo

  • Uyu numukino WA bakafri Baba nyamelica.bariya Bantu bari kurugamba cg nimbunda bahawe ubundi Bakabafotora?

  • birababaje kubona abana na bagore,bajya kurugamba amahanga akwiye gutabara

  • Yewe ni agahamamunwa kubona umwana na nyina bigira ku rugamba

  • ariko kweli ubu nti mutubeshya uriya mugore n’uriya mukobwa bariye kava buri bari kurugamba,buriya iriya mbunda ifunze sefu,yari iri kurashishwa!!!!

  • Iri ni ikinamico ry’abanyamerika. Uriya mugore, umukobwa n’umwana baramutse bumvise urufaya rw’amasasu, bazita bikiruka!!! MURABONBA UYU MWANA ATISHIMIYE KWIFOTOZANYA IMBUNDA!!! Nibabigishe ejo n’ejobundi bazaba bari kuvuga ngo “intagondwa z’abayislam ziri kwiturikirizaho ibisasu”

Comments are closed.

en_USEnglish