Digiqole ad

Africa y’epfo: Urubanza rwa Oscar Pistorius rurakomeza uyu munsi

Urubanza rwari bukatirwe Oscar Pistorius kuri uyu wa mbere  ku cyaha cyo kwica umukobwa bakundanaga amurashe rwimuriwe uyu munsi  sa tatu n’igice(9h:30) ku isaha y’i Kigali. Ejo nyuma yo kumva ibyo impande zombi zitanga ‘ibisobanuro bya nyuma,  inteko y’abacamanza yemeje ko urubanza rukomeza kuri uyu wa kabiri.

Pistorius ari mu rukiko uyu munsi
Pistorius ari mu rukiko uyu munsi

Ejo  mu rukiko ubwo umwe mu bashinzwe gukurikiranira hafi imyitwarire ya Pisterius , Joel Maringa yasabye ko urukiko rwazahanisha Pistorius gukora imirimo nsimburagifungo mu gihe cy’imyaka itatu akora mu Nzu ndangamurage ya Transvaal ariko ibi  byarakaje umushinjacyaha Gerrie Nel , avuga ko ibyo ari agahomamunwa ku mu muntu warashe undi akamwica kandi akaba abyiyemerera.

Mu kwezi gushize Pistorius yagizwe ‘umwere ku cyaha cyo kwica umuntu abigambiriye’ ariko ‘ahamwa n’icyaha cyo kwica umuntu’.

Ibi ntabwo byashimishije abo mu muryango w’umukobwa, bavuga ko ibyaha byombi yabikoze abigambiriye bityo ko nta na kimwe akwiriye kugirarwaho umwere.

Umucamanza  Thokozile Masipa niwe wasabye ko urubanza rukomeza kuri uyu wa Kabiri, nyuma yo kwiga ku bisobanuro byatanzwe n’impande zombi.

Uru rubanza ruri mu zakurikiranywe cyane muri kiriya gihugu ndetse no mu binyamakuru byinshi ku Isi.

Umucamanza yavuze ko urubanza ruzasomwa ejo mu gitondo
Umucamanza Masipa  yavuze ko urubanza ruzasomwa ejo mu gitondo

Ubushinjacyaha bwo burasaba ko Pistorius yahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka 15 kubera kwica umukunzi we wari umunyamideli akaba n’umunyeshuri muri Kaminuza.

Oscar Pisterius ni umusore ufite ubumuga bw’amaguru yombi(amaguru ye yaracitse igihe yari afite imyaka itatu y’amavuko), ariko azwi cyane mu mukino wo kwiruka mu marushanwa mpuzamahanga y’abafite ubumuga( Para-Olympic games) yatsinze inshuro zigera kuri eshatu agahesha igihugu cye imidari ya zahabu.

Ubwo Joel Maringa yasobanuraga impamvu uwo yunganira agomba guhanishwa gukorera igihugu, yavuze ko  ibi byatuma Abanyafrica y’epfo babona  ko habayeho ubutabera bugamije guhana no kubaka umuryango w’igihugu cyabo.

Yongeyeho kandi ko uyu musore yashenguwe n’urupfu rw’umukunzi we  yarashe atabishaka bityo ko kumufunga byaba ari ukumushengura kandi asanzwe afite n’ibibazo bishingiye ku bumuga bwe.

Mu rukiko Pisterius yagiye agaragaza ibimenyetso by’uko yashenguwe n’urupfu rw’umukunzi  harimo no kurira imbere.

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

Comments are closed.

en_USEnglish