DRC: Abantu 60 nibo baguye mu mpanuka ya Gari ya Moshi i Katanga
Abantu bagera kuri 60 baguye mu mpanuka ya Gari ya Moshi abandi 60 barakomereka ubwo yari itwaye ibicuruzwa mu gace ko mu majyepfo ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byatangajwe n’abayobozi bashinzwe gukurikirana ingendo za Gari ya Moshi.
Iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko udasanzwe w’iyi Gari ya Moshi ubwo yambukiranyaga ikiraro cya Katongola giherereye hafi ya Gare y’aho Katongola umujyi uherereye mu majyepfo y’intara ya Katanga.
Iyi Gari ya Moshi yari itwaye abantu barenga 100 harimo abacuruzi n’abagenzi basanzwe ndetse n’abana nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa sitasiyo ya Katongola Jean Ngoy Mozadi.
Iyi Gari ya Moshi ikaba yavaga ahitwa Kamina umwe mu mijyi ya Katanga yerekeza ahitwa Mwene-Ditu mu ntara ya Kasai agace kazwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku isi.
N’ubwo kugeza ubu abamaze guhitanwa n’iyi mpanuka ubarirwa kuri 60, ubuyobozi bukomeje kubikurikirana bwatangaje ko ushobora kwiyongera dore ko iyi Gari ya Mosi yangiritse bikabije.
Congopalnet
ububiko.umusekehost.com