Umugore we yafashwe ku ngufu, niko kubaka inzu y’umutamenwa
Perezida wa Africa y’Epfo Jacob Zuma yatangaje ko abagizi ba nabi binjiye mu nzu ye yo mu cyaro mu 1998 bafata umugore we ku ngufu, ibi yabitangaga nk’ibisobanuro ku mpamvu zo kubaka inzu y’umutamenwa ya miliyoni 23$ yavuye mu kigega cya Leta.
Zuma yavuze ko aba bagizi ba nabi bafashwe bakaburanishwa bakanahanwa, ibi byabereye iwabo mu gice cya KwaZulu-Natal mbere y’uko aba Perezida.
Perezida Zuma ntabwo yigeze atangaza umugore we wafashwe ku ngufu muri bane yari afite igihe abo bagizi ba nabi bamuteraga, umwe muri aba bagore be yariyahuye undi umwe muri bo ni Nkosazana Dlamini-Zuma umuyobozi wa Africa y’Unze ubumwe.
Zuma w’imyaka 72, yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko gukaza umutekano ku rugo rwe bisanzwe, kuko yibuka cyane ubwo abagizi ba nabi bateye urugo rwe ubwo yari Ministre w’…..bakamufatira ku ngufu umugore we.
Zuma yashakanye n’abagore batandatu, Gertrude Sizakele Khumalo (1973 – kugeza ubu), Kate Zuma (1976–2000), Nkosazana Dlamini (1982–1998), Nompumelelo Ntuli (2008–n’ubu ni uwe), Thobeka Mabhija (2010–n’ubu ni uwe) , Gloria Bongekile Ngema (2012–n’ubu ni uwe). Uyu mugabo afite abana 20 atabyaranye n’aba bagore gusa.
Umugore we wa mukuru Sizakele Khumalo bakunda kwita MaKhumalo niwe ubu uba muri iyo nyubako ikomeye cyane bita Nkandla.
Jacob Zuma yanenzwe cyane kubaka inzu y’agaciro kanini cyane mu mafaranga atari aye nk’uko bitangazwa na Citizen.co.za
Kuri uyu wa gatatu tariki 07 Gicurasi muri Africa y’Epfo hateganyijwe amatora y’imyanya 400 y’abagize Inteko yaho, ishyaka ANC rya Jacob Zuma arasa n’uwarisize icyasha n’ubwo rihabwa amahirwe imbere ya Democratic Alliance rya Hellen Zille na Congress of the People rya Mosiuoa Lekota.
Ishyaka rya Zuma niritsinda arahabwa amahirwe menshi yo kubona manda y’indi myaka itanu ayoboye iki gihugu n’ubwo akomeje kuvugwaho izo sikandali.
Inzu ya Zuma we yavuze ko ari ukuyivugurura byakozwe, ariko ngo basanze yarayishyizemo urwogero (Piscine) rw’agatangaza, ikibuga cy’indege za kajugujugu, ibitaro bito byihariye n’ibindi bintu by’igiciro kinini.
Zuma we avuga ko abakoze igenzura ku nzu ye bakabije ibiciro, ndetse ngo bikagenderwaho cyane n’abamurwanya babikabirije mu binyamakuru.
Ubushakashatsi bugufi bwakozwe n’ikigo cya Pondering Panda bwagaragaje ko hejuru ya 2/3 by’urubyiruko muri South Africa bifuza ko Zuma yakwegura kubera iriya sikandali y’inzu y’igitangaza yubatse mu mari ya Leta.
We akaba yavuze ko yubatse inzu nk’iyi ngo hatazagira umugore we uzongera gufatwa ku ngufu.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Abaprezida baragwira mba ndoga Nkubitoyimanzi! Ubwo se piscine, ikibuga cy’indege cyangwa ibitaro bihuriye he n’umutekano w’umugore we? Ubundi se warongora abagore bangana kuriya bose ukababumba ntibaguce inyuma bakaba banakwitwaza ko babafashe ku ngufu? Ni akumiro rwose.