Digiqole ad

DRC yasohoye urutonde rw'abarwanyi 100 bashya yababariye

Muri gahunda guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangije yo kubabarira abari inyeshyamba bayirwanyaga biganjemo abo mu kitwe ya M23, Bundi dia Kongo, Kata Katanga n’abandi, kuri uyu wa gatatu yashyize ahagaragara urutonde rw’abagera ku ijana (100) bashya yababariye nanone.

Urutonde rwa bamwe mu bahawe imbabazi.
Urutonde rwa bamwe mu bahawe imbabazi.

Ni ku ncuro ya kabiri Congo-Kinshasa itanze imbabazi kubahoze ari inyeshyamba bayirwanya.

Muri bo 25 ni abo mu mutwe wa Kata Katanga, 10 ni abo mu mutwe ugendera ku matwara y’idini ‘Mouvement politico-religieux Bundi dia Kongo’, batanu (5) ni abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23, naho abandi ni abasangirangendo ba Muhindo Nzangi wakatiwe igifungo cy’imyaka itatu muri Kanama 2013.

Urutonde rwa mbere rw’imbabazi rwariho amazina 50 rwasohotse tariki 19 Mata, rutangajwe na Minisitiri w’ubutabera.

Lambert Mende, umuvugizi wa Leta ya Congo yatangaje ko n’abatarabona imbabazi badakwiye kwiheba kuko intonde z’abahabwa imbabazi zizakomeza kugenda zitangazwa gahoro gahoro.

Avuga ko n’abakoze ibyaha bitarebwa n’iri tegeko ry’imbabazi bakwiye kugaruka mu gihugu cyabo bagahabwa umwanya bakisobanura kuko ubu bagifatwa nk’abere mu gihe batarakatirwa n’inkiko.

N’ubwo hari abababarirwa nyuma yo kuzuza impapuro bemeza ko batazongera gusubira mu bikorwa byo guhungabanya umutekano.

Mende anibutsa ko hari abandi izi mbabazi zitareba nka Roger Lumbala, John Tshibangu na Sultani Makenga kubera ko ngo uburemere bw’ibyaha bakekwaho buremereye.

Mende avuga ko abo bari ku murongo wa mbere mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyaha imitwe barimo yakoze, bityo bo ngo bakaba bagomba kujya kwisobanura imbere y’inkiko kandi ngo niba bumva koko ntacyo bicyeka bazatahe mu gihugu cyabo maze babigaragaze.

Gusa umwe muri bo, Lumbala we yibaza impamvu wababarira abantu bakoranaga n’umuntu ariko we ntumubabarire kandi ibyaha bashinjwaga ari bimwe.

Source: Jeuneafrique

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish