Digiqole ad

Uganda mu gucyura impunzi z’Abanyekongo zigera ku ku bihumbi 184

Igihugu cya Uganda kigiye gutangira gucyura impunzi z’Abanyekongo ziri muri iki gihugu zigera ku bihumbi 184, nyuma y’uko abenshi muri bo basabye gucyurwa iwabo.

Impunzi z'Abanyekongo.
Impunzi z’Abanyekongo.

Ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyekongo by’ubwihariko abo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahungiye muri Uganda kimwe n’ibindi bihugu bahana imbibe kubera intambara z’urudaca zayogoje iki gihugu kuva mu 1997.

Nyuma y’aho mu mpera z’umwaka ushize, ingabo za Leta ya Congo ‘FARDC’ zifashijwe n’umutwe w’ubutabazi woherejwe muri iki gihugu n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro bageragereje kugarura amahoro mu Burasirazuba, impunzi impunzi nyinshi hirya no hino zatangiye gusaba ko zacyurwa mu gihugu cyazo.

Musa Ecweru, umukozi muri Minisiteri ishinzwe Ibiza n’impunzi muri Uganda yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’ dukesha iyi nkuru ko bagiye gutangira gahunda zo gucyura izi mpunzi vuba bidatinze kandi ngo bizakorwa kubabishaka gusa.

Yagize ati “Nta n’umwe uzahatirizwa dore ko abenshi banigaragarije ko bifuza gusubira mu gihugu cyabo.”

Yongeraho ko abayobozi bo mu Burasirazuba bwa Congo baherutse i Kampala kugira ngo bavugane na Guverinoma ya Uganda n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi ‘UNHCR’ ku gihe nyacyo cyo gutangira gucyura impunzi n’uburyo bwiza byakorwamo.
Ecweru Uganda igerageza kwirinda ko iri tahuka ry’impunzi ryahura n’ibibazo nk’ibiherutse kuba ubwo hari izageragezaga gutaha zikara impanuka ubwato zarimo bukarohama mu Kiyaga Albert benshi bakahagwa.

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish