Digiqole ad

Kenyatta yasinye itegeko ryemerera abagabo gushaka abagore benshi

Kuri uyu wa 29 Mata, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yasinye Itegeko ry’ubukwe rya 2014, risobanura ubwoko bw’ubukwe butandukanye harimo gushaka abagore benshi, gushaka umugore umwe, ubukwe gakondo, ubukwe bwa Gikirisitu, ubwa Kislamu n’ubwa gihindu.

Perezida Uhuru Kenyatta asinya iri tegeko.
Perezida Uhuru Kenyatta asinya iri tegeko.

Iri tegeko rirakomatanya andi amtegeko yose ajyanye n’ubukwe, rigatanga imirongo ngenderwaho kugira ngo abashyingiranwe batandukane, riteganya kandi imihango n’ibijyanye no kwita ku bana mu gihe habayeho gutandukana.

Iri tegeko rivuga ko ubukwe ari ubumwe bw’umugabo n’umugore ku bushake, bakaba bashobora gushyingiranwa ari benshi cyangwa ari babiri gusa (umugabo n’umugore umwe).

Kenyatta kandi yanasinye itegeko rigenga intwari

Iri tegeko rishya ry’umwaka wa 2014, rigenga intwari, rinashyiraho inama ishinzwe imibereho myiza y’intwari.

Iri tegeko kandi rishyiraho igihembo cy’ishimwe ku ntwari kandi rigashyiraho ibigenderwaho kugira ngo umuntu atoranye kandi ashimirwe kuba yarabaye intwari. Rishyiraho kandi ibyiciro by’intwari n’inama y’igihugu y’intwari.

Source: standardmedia

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Icyo ngaya abayobozi, ubu uyu mugabo atangiye gushaka uko agera kuri buri wese ngo azamwihere amajwi. ati nabahaye demos cratos. ubu se umuco w’iki guhugu uzasigara ari uwuhe? n’umwe cyangwa ni myinshi. nzabandora!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish