Goma – Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa (FARDC) n’inyeshyamba za M23 zaramukiye mu mirwano mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 20 Gicurasi. Abaturage batuye Goma batewe ubwoba n’urusaku rw’ibibunda biremereye byaraswaga mu majyaruguru ya Goma mu birometero 12. Amakuru aravuga ko ingabo za Leta arizo zazindutse zirasa mu gace kari hafi ya […]Irambuye
Mu gihe cy’Icyumweru kimwe gusa mu gihugu cy’Afurika y’Epfo hari hamaze gupfa abasore bagera kuri 23 bazira kwisiramuza mu buryo bwa gakondo. Muri iki gihugu ngo kwisiramuza bikorwa iyo umuntu ashaka kwerekana ko yakuze. Polisi yo muri iki gihugu itangaza ko aba bapfuye ari abasore bari hagati y’imyaka 13 na 21 bakaba baraguye ahitwa Mpumalanga […]Irambuye
Mu nama yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Gicurasi yabereye I Geneve mu gihugu cy’Ubusuwisi ihuje abagize akanama karwanya iyica rubozo, abayitabiriye batunze agatoki igihugu cya Kenya guhishira nkana ibikorwa nk’ibyica rubozo. Abagize aka kanama bibajije impamvu hashyirwaho amategeko akomeye kandi yingira kamaro ariko nta koreshwe mu kurengera uburenganira bwa muntu n’iyica rubozo. […]Irambuye
Ubushyamirane hagati y’ingabo z’igihugu cya Congo Kinshasa FARDC n’umutwe w’itwaza intwaro wa Mai Mai bwabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Gicurasi bwasize buhitanye abantu bagera kuri 28, abandi bane barakomereka. Col Richard Bisamaza uyobora FARDC i Beni mu Majyaruguru ya Kivu ari na ho iyi mirwano yabereye avuga ko iyi mirwano yatewe n’uko […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Gicurasi abayobozi b’ibihugu bitandukanye n’abahagarariye ibigo n’imiryango mpuzamahanga bateraniye mu gihugu cy’Ubuligi mu nama bise “Ensemble pour le renouveau du Mali” maze bemeza ko bageneye iki gihugu miliyari ebyiri z’amayero kugira ngo bongere bacyubake. Iyi nama yari iteraniyemo bamwe mu bayobozi b’Umuryango w’Abibumbye, Abayobozi ba Banki y’Isi, Afurika […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki ya 13 abantu bagera kuri 15 bitabye imana abandi 30 barakomereka bazize impanuka y’imodoka yari yatezwe igisasu. AFP dukesha iyi nkuru itangaza ko iyi mpanuka yabereye imbere y’ibitaro bya Al- Jala mu burasirazuba bwa Benghazi. Visi minisitiri w’Ubutegetsi bwIgihugu muri iki gihugu avuga ko iyi mpanuka yatewe n’imodoka yari iteze […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru gishije abantu batanu baguye mu mpanuka ebyiri zikomeye zabereye mu duce twa Madimba na songololo ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Impanuka imwe yabere Madimba yahitanye abagera kuri bane, yabaye ubwo imodoka itwara abagenzi rusange yasaga nk’igiye kurenga umuhanda igahita igongana n’ikamyo maze abagenzi bane bagahita bahasige ubuzima shoferi na ‘Convoyeur’ […]Irambuye
Malcolm Shabazz umwuzukuru wa Malcom X wamenyekanye cyane muri politiki hambere, yiciwe muri Mexique nkuko byemezwa na bamwe mu bashinzwe umutekano muri Amerika. Shabazz ngo yishwe kuwa kane tariki 09 Gicurasi mu gitondo mu mujyi wa Mexico City, hari amakuru avugwa ko yaguye mu bikorwa by’ubujura. Abayobozi batangarije ibi AP banze gutangaza byinshi ngo kuko […]Irambuye
Abagande bagera kuri 83 bahagaritswe ku kibuga cy’indege cya Entebbe ubwo baganaga mu gihugu cya Syria aho ngo mu ntambara ihari abakire bakenera cyane abarinzi (guards). Abafashwe bari hagati y’imyaka 20 na 35 bari bategereje indege ibajyana Nairobi nkukobitangazwa na Tinka Zarugaba ushinzwe iperereza ku kibuga cy’indege. Zarugaba avuga ko uburyo bari benshi byateye impungenge […]Irambuye
Abagabo b’Abagande Muwonge Vincent na Kakooza Joseph barasiwe mu gihugu cya sudani y’Amajyepfo n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana. Aba bagabo babiri kuri ubu bari mu bitaro bya Juba ho muri iki gihugu gusa ngo ubuzima bwabo bumeze nabi kuko barashwe amaguru n’amaboko. Patrick Onyango umuvugizi wa Polisi muri aka gace avuga ko aba bagabo barashwe amaguru […]Irambuye