Digiqole ad

RDC: Batanu bahitanywe n’impanuka ebyiri zikomeye

Mu mpera z’icyumweru gishije abantu batanu baguye mu mpanuka ebyiri zikomeye zabereye mu duce twa  Madimba na songololo ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Imodoka yo mu bwoko  Mercedes 207 yahirimye iLumumba  muri Werurwe 2012
Imodoka yo mu bwoko Mercedes 207 yahirimye i Lumumba muri Werurwe 2012

Impanuka imwe yabere Madimba yahitanye abagera kuri bane, yabaye ubwo imodoka itwara abagenzi rusange yasaga nk’igiye kurenga umuhanda igahita igongana n’ikamyo maze abagenzi bane bagahita bahasige ubuzima shoferi na ‘Convoyeur’ bagakomereka bikabije.

Radio okapi ivugira muri iki gihugu itangaza ko iyi mpanuka yafunze umuhanda igihe kingana n’isaha.

Indi mpanuka yabereye ahitwa Songololo mu gace ka Buila yatewe n’imodoka y’ikamyo ayari iturutse Lufu itwaye ibicuruzwa biremeye bituma ihirima maze kingingi wayo ahita ahasiga ubuzima.

Impuguke mu by’umutekano wo mu muhanda muri iki gihugu zivuga ko umuvuduko ukabije , ubusinzi, kwica amategeko y’umuhanda nkana no kudakoresha isuzuma ry’imodoka riri tekinikike ari byo biza ku isonga mu gutera impanuka mu gihugu cya Congo Kinshasa.

UM– USEKE.COM

 

 

0 Comment

  • ibi byose biterwa n’imiyoborere mibi wewese igihugu kitagira ukiyobora ni ukugisengera naho ubundi byararangiye!

  • Pole sana kubabuze ababo

  • musengere congo Imana iyibuke igeze aho satani ishaka

  • yoooooooooooooooo
    mwihangane

  • wowe uvuga ngo ni imiyoborere mibi, urashaka kuvuga ko Nyagatare byatewe n’imiyoborere mibi? Cy accidents zibera Kigali-Huye?

Comments are closed.

en_USEnglish