Kenya: Ishinjwa guhishira iyica rubozo
Mu nama yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Gicurasi yabereye I Geneve mu gihugu cy’Ubusuwisi ihuje abagize akanama karwanya iyica rubozo, abayitabiriye batunze agatoki igihugu cya Kenya guhishira nkana ibikorwa nk’ibyica rubozo.
Abagize aka kanama bibajije impamvu hashyirwaho amategeko akomeye kandi yingira kamaro ariko nta koreshwe mu kurengera uburenganira bwa muntu n’iyica rubozo.
Inyigo yashyizwe ahagaragara na General Githu Muigai mu kinshiru ya 50 cy’iyi nama iteranye yagaragaje ko igihugu cya Kenya kitereka abaturage bacyo ko amategeko yiyica rubozo ari bo afitiye akamaro.
Umwe mubagize aka kanama Satyabhoosun Gupt Domah yavuze ko ibyo abayobozi ba Kenya bagaragaza mu gukumira iki kibazo ntaho bihuriye n’ukuru. Avuga ko abayobozi berekana ibishashagirana gusa.
Avuga kandi ko n’ubwo muri iki gihugu hari amategeko menshi n’imishinga y’amategeko ikiri kwigwaho ijyanye no gukumira iyica rubozo ngo uba usanga nta ntambwe itera mu kurirwanya.
Domah avuga ko amategeko ubwayo nta cyo ashobora kumara mu kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu gihe guverinoma itayashyize mu bikorwa.
Agira ati:”Amategeko yonyine nta cyo yakora. Gutora itegeko ni ikintu kimwe no kurishyira mu bikorwa ni ikindi”.
Avuga ko n’ubwo Kenya ifite amategeko agaragaza ireme mu kurengera uburenganzira bwa muntu n’iyica rubozo ngo usanga muri iki gihugu hakomeza kugaragara ibikorwa bihutaza uburenganzira bwa muntu ugereranije n’imyaka yabanjirije amatora yaranzwe n’ihohoterwa n’akavuyo yo muri 2008.
Agira ati:”Hari ubwo tuba twiteze impinduka cyangwa igishya ariko rimwe na rimwe ibintu bikaba bibi kurushaho”.
Abagize aka kanama kandi banatunga agatoki igipolisi cy’iki gihugu bavuga ko kigira uruhare mu muco wo kudahana, mu iyica rubozo, ruswa n’ibindi bikorwa bihutaza uburenganzira bwa muntu.
Avuga ko ibi byatumye igipolisi cya Kenya gitakaza ikizere mu baturage, aho avuga ko ibi bigaragazwa n’abapolisi 42 biciwe Baragoi.
Icyakora ariko aka kanama kashimye uburyo iki gihugu kitaye ku mpunzi z’Abanyasomaliya, ariko kakagaragaza ko hari igihe abapolisi bafashe impunzi bakazambura ndetse bakanahohotera umunyamakuru wo mu gihugu cya Somaliya.
Undi munyamuryango w’aka kanama yabajije impamvu abapolisi bo muri Kenya bahabwa uburenganzira bwo gukorera iperereza mu bibazo bibareba, aha avuga ko ibiva muri iri perereza bitakwizerwa ngo kuko biba bibogamye.
Ikindi kibazo cyagarutsweho ngo ni uburyo impfungwa zo muri iki gihugu zifatwa na bi kugeza ubwo abenshi batabona ubuvuzi igihe barwaye.
Muri iyi nama kandi abanyamuryango b’aka kanama babajije igihugu cya Kenya ibirebana n’imirwano ndetse n’ubwicanyi bugenda bugaragara mu duce dutandukanye tw’igihugu ubwabereye Tana Delta bwasize abagera kuri 200 bapfuye.
Kenya kandi yasabwe gusobanura impamvu nta perereza ryimbitse kandi ryumvikana ijya ikora kubirebana n’iyicwa ry’abantu ndetse n’iyica rubozo.
Basabwe kandi gutanga ubusobanuro bw’ impamvu mu cyumweru gishije abarwayi bagera kuri 40 batorotse ibitaro bya Mithari, babazwa niba imibereho yo muri ibi bitero iri ku rwego rukwiye.
UM– USEKE.RW