Digiqole ad

Umwuzukuru wa Malcom X yiciwe muri Mexique

Malcolm Shabazz umwuzukuru wa Malcom X wamenyekanye cyane muri politiki hambere, yiciwe muri Mexique nkuko byemezwa na bamwe mu bashinzwe umutekano muri Amerika.

Malcolm Shabazz wishwe
Malcolm Shabazz wishwe

Shabazz ngo yishwe kuwa kane tariki 09 Gicurasi mu gitondo mu mujyi wa Mexico City, hari amakuru avugwa ko yaguye mu bikorwa by’ubujura. Abayobozi batangarije ibi AP banze gutangaza byinshi ngo kuko badashinzwe gutanga ayo makuru.

Terrie Williams wakoranaga na Shabazz yemeje ko koko uyu musore yishwe ndetse umuryango we uza gutangaza uru rupfu kumugaragaro vuba.

Shabazz wari ufite imyaka 28, ni umuhungu wa Qubilah Shabazz umukobwa wa Malcom X yabyaranye n’umugore we Betty Shabazz. Niwe muntu w’igitsina gabo wa mbere wakomokaga kuri Malcom X.

Uyu wishwe mu 1997 ubwo yari afite imyaka 12 gusa yatwitse inzu yabanagamo na nyirakuru (Betty) waje no kugwa muri iyo nkongi. Uyu mwana wari ukiri muto yamaze imyaka ine afungiye muri gereza y’abana.

Mu gihe gishize, nyakwigendera yari amaze iminsi yandika inyandiko ndende ku buzima (memoir) ndetse yavugaga mu bikorwa bitandukanye byo kwamagana urugomo mu rubyiruko.

Sekuru Malcolm X  (amazina ye ni El-Hajj Malik El-Shabazz) yishwe mu 1965 afite imyaka 39 gusa. Yarashwe amasasu 21 mu gituza ubwo yari i Manhattan, New York avuga ku burenganzira bw’abirabura.

Malcolm X yishwe azira kwamagana ivangura
Malcolm X yishwe azira kwamagana ivangura

Malcom X ntazibagirana mu mateka yo guharanira uburenganzira bw’abirabura muri Leta z’unze ubumwe za Amerika, yavugaga ko abirabura bakomeye kurusha abazungu, ndetse abazungu batabarusha intege. Yabaye umwe mu bantu bakomeye bavugaga rikijyana abwira abirabura.

Usibye Malcom X wishwe ari muto, ise umubyara bivugwa ko nawe yishwe akiri muto n’abazungu bamukoreshaga mu mirima y’ubuhinzi. None n’umwuzukuruza we Malcom Shabazz abasanze akiri muto nawe.

JP GASHUMBA
umuseke.rw

0 Comment

  • ibi babyita umuze

  • Malcolm X yari umuntu w’intwari cyane! Kuva akiri muto yashakaga kwiga ibijyanye n’amategeko, ariko kuko nta mwirabura wari ubyemerewe baramwangira, atangira kugeda acika intege. Bakomeje kumukoma mu nkokora baramufunga, nyuma y’imyaka 10 y’igihano yibereye umu islam, bashinga umuryango waharaniraga uburenganzira bw’ikiremwa muntu cyane abirabura bamburwaga ubumuntu. Nyuma yaho, bakomeje kumugenda ho, batwika inzu y’iwabo ariko kubwamahirwe ntibapfa.

    Nyuma gato papa we baje kumwica aho bamukoreshaga mu bacakara. Ibyo byababaje mama wa Malcolm x, kugeza aho agira ibibazo byo mumutwe, babajyana aho abafite bene ibyo bibazo babaga. Nyuma y’ibibazo byinshi cyane Malcolm X yaje guhindura umurongo ngenderwaho w’idini ryabo agenda ukwe mu bitekerezo bye byo guharanira ko abirabura bahabwa agaciro muri Amerika.

    Nyuma y’imitego myinshi yategwaga na FBI, yabonye ko ntaho asigaye noneho akajya ababwiza ukuri kose. Amagambo yavugaga yaryaga abazungu kuburyo batangiye kumuhiga hasi kubura hejuru. Nyuma y’ijambo yavuze Kennedy yarashwe, Malcolm x yatangiye guhigwa bukware, ariko bucece kuburyo abazungu boherezaga intasi zabo kumutega. Byaje kurangira rero umugambi wabo mubisha bawugezeho ubwo yavugiraga ijambo muri Manhattan, 21 Gashyantare 1965, Abagabo batatu bitwaje intwaro barinjiye bamurasa amasasu 15 yose!!

    Imbaga yari iteraniyeho yunva ijambo yahise ikwira imishwaro. Ubwo baba baramwikijije!! Abazungu bagiye bica n’abandi benshi bageragezaga kwerekana ko bajijutse, twese turabizi no muri Africa byarabaye henshi. Nyuma yaho rero abamukomokaho bagiye nabo babagendaho bikabije!. None ndebera n’uyu mwuzkuru we baramurangije. Igitangaza ni uko bose bagiye bapfa bakiri bato. Tuzabana nabo duseke, ariko mwibuke ko Vuguziga ari umwana w’umunyarwanda.

    • UMUSOMYI,hanyuma hejuru y’ibi byose,hejuru yo kwica RUDAHIGWA,hejuru yo kwica LUMUMBA,MARTIN LUTHER KING n’abandi birabura b’INTWALI amateka atwereka tukarenga tukabita inshuti,abantu beza,tukifuza kwibera mu bubiligi,ubufaransa ,canada,amerika n’ahandi???GENDA aFRIKA warakubititse.Gusa tujye twibuka ko abanyafrika aritwe dukwiye abambere kwamagana ubu bugome kandi tukanga aka gasuzuguro,tugaharanira kwihesha agaciro no kwigira.Ibyo rero biraharanirwa ntawubiguha.

  • Urakoze cyane wowe wiyise umusomyi nibyo koko murabizi uriya mugabo malcom x nibyo yabaye intwari kandi dukeneye benshi murafrica nkawe.yakoranye na martin luther king mukurwanya ubucakara muramerica nubwo we atihanganiraga ubugome bwakorerwaga abirabura nakongeraho ko we yari indwanyi yihoreraga ubwo martin king we yakoze politic yamahoro ntaguhorera.

Comments are closed.

en_USEnglish