Digiqole ad

Afirika y’Epfo : 23 bapfuye bazira gusiramurwa gakondo

Mu gihe cy’Icyumweru kimwe gusa mu gihugu cy’Afurika y’Epfo hari hamaze gupfa abasore  bagera kuri 23 bazira kwisiramuza mu buryo bwa gakondo. Muri iki gihugu ngo kwisiramuza bikorwa iyo umuntu ashaka kwerekana ko yakuze.

Bazize kwisiramuza mu buryo bwa gakondo
Bazize kwisiramuza mu buryo bwa gakondo

Polisi yo muri iki gihugu itangaza ko aba bapfuye ari abasore bari hagati y’imyaka 13 na 21 bakaba baraguye ahitwa Mpumalanga mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’iki gihugu.

Umuvugizi wa Polisi muri muri iyi Ntara Leonard Hlathi avuga ko ubu polisi iri kwiga ku kibazo cy’abasore 22 bapfuye bazira kwisiramuza mu buryo bwa gakando ngo umusore wa 23 we ntibari bumutinde ho kuko n’ubundi yari asanzwe afite ibibazo by’ubuzima nk’uko AFP ibitangaza.

Avuga ko batarabasha guta muri yombi umuntu n’umwe waba waragize uruhare mu ipfa ry’aba basore.

Ibikorwa nk’ibi byo gusiramura mu buryo bwa gakondo bikunda gukorwa n’ubwoko bw’aba Sothos  n’aba Ndébélés byahitanye amajana y’abantu n’ubwo abayozi batahwemye kwigisha ibijyanye n’isuku bakwifashisha mu mihango yabo gakondo yo kuvura harimo no gusiramura.

Imihango yo gusiramura muri ubu bwoko ijyana no gufata abana b’ingimbi bakabamaza ibyumweru byinshi mu mashyamba babatoza ikinyabupfura n’izindi nyigisho zituma baca ukubiri n’ubwana.

Guverinoma y’iki gihugu yihanganishije imiryango yabuze ababo iboneraho kongera gushishikarizaabakora ibi bikorwa kwita kongera isuku muri ubu buvuzi.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Urebye inzu nziza na diamant iki gihugu kicariye ntiwakumva uburyo umuco ubasha kubahekura bigeze aho!birababaje kuba mu muco badashyiramo kujyana n’igihe!!!ubu koko twiyogosheshe amacupa ngo dukunde tugire umuco!!!R.I.P those innocent

  • mwihangane!

  • NONE SE NABARIYA NDEBA BICAYE NABO BARAPFUYE CYANGWA BAPFUYE BICAYE!!!

Comments are closed.

en_USEnglish