Mu Rwanda kuri uyu wagatanu hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafrica, byabereye mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama aho Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yavuze ko nubwo hari intambwe iri guterwa mu kubarengera ariko hakiri ikibazo cy’abakoresha abana imirimo ivunanye n’ababyeyi badaha abana uburenganzira bwabo bw’ibanze. Minisitiri Esperance Nyirasafari yavuze ko nk’aha mu Bugarama naho […]Irambuye
Nyamasheke – Goretti Muhawenimana ufite ubumuga bw’uruhu yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, yarakererewe cyane kuko afite imyaka 17, kubera imbogamizi zirimo imyumvire y’ababyeyi, kwiga kure cyane no kutareba neza bigasaba ko yiga afite jumelle/binocular. Bigeze kuyimwiba amara ibyumweru bitatu atiga, indi yabonye nayo ubu yarapfuye. Akora urugendo rw’amasaha atatu buri munsi ajya ku […]Irambuye
*Abana baho bavuga ko barya nijoro gusa Rusizi – Kuri uyu wa kane Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Esperance Nyirasafari yasuye ikigo cy’imfubyi cya Rusayo abona ko abana bakirimo babayeho nabi avuga ko bagiye kubahavana mu gihe cya vuba kuko ubu hanariho Politiki yo kurerera abana mu miryango. Mu gihe hategurwa umunsi w’umwana w’umunyafrica wizihirizwa i […]Irambuye
Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2017 yasuye umuryango Jordan Foundation ufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona, yizeza ubufasha uyu muryango bwo kuzafasha aba bana bakomoka mu miryango itifashije. Mu bufasha yizeje uyu muryango, harimo kuvuza abana bafite ubumuga bwo kutabona ariko bashobora kuvurwa bagakira, no kubakorera ubuvugizi kugira ngo barusheho kwitabwaho. […]Irambuye
Uruganda rutunganya ibiribwa bikungahaye ku ntungambiri AIF (Africa Improved Foods) ruravuga ko ikibazo cy’imirire mibi kiri mu biteye impungenge mu Rwanda kuko abana 38% bafite ikibazo cyo kugwingira kubera iki kibazo cy’imirire mibi. Ubushakashatsi buheruka ku mirire bugaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu babarirwa kuri 38% bafite ikibazo cyo kugwingira kubera imirire mibi. Uruganda […]Irambuye
Mu karere ka Ruhango hatangiye icyumweru cy’ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi mu bana ahabarurwa abagera kuri 41% bafite iki kibazo. Inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bayo bari mu bikorwa byo gushishikariza ababyeyi kwita ku isuku no kumenya imirire ikwiye ku bana. Ababyeyi berekwa ko ikibazo cy’imirire mibi mu bana kidashingiye ku kubura ibiribwa ahubwo ku mitegurire […]Irambuye
*Ngo mu irerero umwana atozwa ikinyabupfura, kubana no gukina n’abandi… Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yifuza ko muri buri mudugudu haba irerero ry’abaturage aho ababyeyi bajya basiga abana mu gihe bagiye mu mirimo. Ngo niho hantu haba hari umutekano wizewe umubyeyi asiga umwana kuko atozwa ikinyabupfura, gukina no kubana n’abandi, agahabwa indyo yuzuye kandi […]Irambuye
Mu gihe kwiga ukora bimenyerewe mu mashuri makuru na za Kaminuza, mu Kagari ka Busigari, Umurenge wa Cyanzarwe ho mu Karere ka Rubavu uhasanga abana batari bacye bakora akazi ko kwikorera amatafari mbere na nyuma yo kuva ku ishuri. Umunyamakuru w’Umuseke mu Karere ka Rubavu yageze ahakorerwaga imirimo y’ubwubatsi muri aka Kagari, ahasanga abana bato […]Irambuye
Ihuriro rigamije guteza imbere abapfakazi n’impfubyi (Solidarité d’Epanouissement des Veuves et Orphelins visant le Travail et L’Automotion) rigiye guha abana n’urubyiruko rwo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga amatungo magufi mu rwego rwo kwiteza imbere. Ubusanzwe uyu mushinga wa SEVOTA wafashaga ababyeyi muri rusange barimo abapfakazi n’impfubyi mu bikorwa bitandukanye by’ubworozi n’ubuhinzi, ubu […]Irambuye
*Abakuru nabo benshi ngo ntibasoma usanga bashishikarira kubwirana inkuru *Abana bakeneye gusoma bakagira amatsiko bakamenye Abanditsi b’inkuru z’abana mu kinyarwanda ku bufatanye n’umuryango wita ku burenganzira bw’umwana Save the Children bagaragaza ko ababyeyi bataritabira kugurira abana ibitabo nk’uko babagurira ibindi bintu bakenera mu buzima bwa buri munsi. Nyamara ngo igitabo ku mwana ni isoko ikomeye […]Irambuye