Digiqole ad

MissRwanda yasuye abana bafite ubumuga bwo kutabona abizeza ubufasha

 MissRwanda yasuye abana bafite ubumuga bwo kutabona abizeza ubufasha

Yizeje kuzavuza abashobora kuvurwa bagakira

Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2017 yasuye umuryango Jordan Foundation ufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona, yizeza ubufasha uyu muryango bwo kuzafasha aba bana bakomoka mu miryango itifashije.

Yizeje kuzavuza abashobora kuvurwa bagakira
Yizeje kuzavuza abashobora kuvurwa bagakira

Mu bufasha yizeje uyu muryango, harimo kuvuza abana bafite ubumuga bwo kutabona ariko bashobora kuvurwa bagakira, no kubakorera ubuvugizi kugira ngo barusheho kwitabwaho.

Miss Elsa uvuga ko asanzwe afite umushinga wo gufasha abana bavukana uburwayi bw’amaso, akavuga ko yasuye uyu muryango kugira ngo yitegure kuzashyira mu bikorwa uyu mushinga we.

Avuga ko yiyemeje gufasha abana bose bakurikiranwa n’uyu muryango ariko ko abashobora gukira azabavuza.

Ati “Nabemereye kuzabajyana ku bitaro by’i Kabgayi, bakaba bavurwa kugira ngo bongere kubona. Ntituramenya imibare y’abashobora gukira neza, gusa abo tuzasanga bishoboka, bizakorwa.”

Uyu muryango ‘Jordan Foundation’ watangijwe na Bahatsi Vanessa wahuye n’ikibazo cyo kubyara umwana ufite ubumuga bwo kutabona akanamuvuza mu mavuriro ashoboka ariko bikanga.

Uyu mubyeyi washinze Jordan Foundation avuga ko abana bavukana ikibazo nk’iki cyo kutabona ari nk’abandi ndetse ko baba bakwiye kwitabwaho kurushaho kubera ubu burwayi.

Iradukunda Elsa uri gukora ibikorwa byo kwita ku bafite ibibazo baburiye ubushobozi bwo kubikemura, ashimira uyu mubyeyi Bahati Vanessa wiyemeje kwita ku bana nk’aba.

Ati “Ni ubutwari kuba wagira ikibazo nk’icyo yahuye na cyo cyo kubyara umwana ufite ikibazo cyo kutabona, ntibiguce intege ngo wumve ko ubuzima burangiye ahubwo bikagutera imbaraga zo kuba wanafasha n’abandi benshi batandukanye badafite ubwo bushobozi.”

Iki gikorwa cyo gusura aba bana yagikoze aherekejwe n’igisonga cye cya kane, Umuhoza Simbi Fanique, wari wariyemeje kuvuganira abafite ubumuga mu mihigo ye.

Ku mbyaro ya gatatu ni bwo yu mubyeyi washinze Jordan Foundation yahuye n’ikibazo cyo kubya umwana ufite uburwayi bwo kutabona, gusa avuga ko nubwo byabanje kumutera agenda ariko nyuma akaza kugira umutima umukomeza ko uyu mwana yari abyaye ari kimwe n’abandi.

Ngo yagerageje mu mavuriro yose ashoboka yo mu Rwanda no hanze biranga aza kwigira inama yo kwita kuri uyu mwana we ndetse igitekerezo kiza no kwaguka yumva ko agomba kwita ku bana bose bafite ikibazo nk’iki bakomoka mu miryango itifashije.

Uyu muryango Jordan Foundation wita ku bana 20 ufite ikicaro mu kagari ka Karuruma, mu murenge wa Gatsata, mu karere ka Gasabo, ni hafi y’ikigo nderabuzima cya Gihogwe.

Miss Elsa Iradukunda yasuye uyu muryango ari kumwe n’igisonga ke cya kane, Isimbi Fanique wasezeranyije Abanyarwanda ko mu mishanga ye azita ku bana bafite ubumuga bwo kutabona.

Yagaragarije urugwiro aba bana bafite ubumuga bwo kutabona
Yagaragarije urugwiro aba bana bafite ubumuga bwo kutabona
Bahati Vanessa washinze uyu muryango avuga ko abana bafite ubumuga ari abana nk'abandi
Bahati Vanessa washinze uyu muryango avuga ko abana bafite ubumuga ari abana nk’abandi
Miss Elsa yari yaherekejwe n'igisonga ke cya kane, Isimbi Fanique
Miss Elsa yari yaherekejwe n’igisonga ke cya kane, Isimbi Fanique

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mukomeze uwo mutima wo gufasha abo bana kandi ndasaba Imana ibibahere umugisha.

Comments are closed.

en_USEnglish