Amazina abahanzi biyita nta sobanura imiterere yabo- Amag The Black

Amag The Black ni umuraperi uzwiho kenshi kuririmba ku buzima busanzwe cyane cyane ku bisanzwe biba muri sosiyete nyarwanda hagati y’umukire n’umukene, umukobwa n’umuhungu cyangwa se n’ibindi. Ubutumwa akunze gutambutsa mundirimbo ze, mbere bamwe mu bakunzi ba muzika bataramwumva neza wasangaga bibaza impamvu akunze kuririmba indirimbo z’amaganya. Ugasanga baribaza niba ibyo aririmba byaramubayeho cyangwa se […]Irambuye

Eminante yifuza ko abahanzi nyarwanda bagakwiye kubahwa mu bitaramo

Mugabushaka Jeanne de Chantal ariko abenshi bazi ku izina rya Mama Eminante, avuga ko abahanzi nyarwanda bagakwiye kujya bubahirwa akazi baba bakoze ngo batumirwe mu bitaramo aho kubahemba ubusa cyangwa ngo bahore baririmbira ubusa. Uretse kuba umunyamakuru umukemurampaka, Mama Emminante ni n’umushyushya rugamba mu birori bikomeye. Afite umwihariko wo kugira inshuti nyinshi z’urubyiruko rukunda kumugana […]Irambuye

TNP irimo gukorana indirimbo na Radio & Weasel

Itsinda rya TNP ni rimwe mu matsinda amaze igihe mu muziki w’u Rwanda. Ubu noneho ryerekeje muri Uganda gukorana na Radio & Weasel mu buryo bwo kwagura muzika yabo. Mu mwaka wa 2010 nibwo iri tsinda ryatangiye kumvina cyane mu ndirimbo nka ‘Kamucerenge, Ndamburiraho ibiganza bakoranye na Knwoless n’izindi. Mu mwaka wa 2015 bitabiriye irushanwa […]Irambuye

Batanu mu bahatanira MissRwanda2016  batsinze ikizamini cya Leta

Ku munsi w’ejo ubwo hashyirwaga hanze amanota y’abana barangije amashuri yisumbuye ‘A level’, batanu bahatanira kwegukana ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016 batsinze. Umutoniwabo Cynthia,Akili Delyla,Mutesi Eduige, Isimbi Eduige,Uwase Rangira D’Amour na Mutesi Jolly nibo bakobwa bari muri 15 bahatanira ikamba bari bacyiga amashuri yisumbuye. Ubwo Umuseke waganiraga nabo, ibyishimo byari byose ndetse bamwe bavuga […]Irambuye

Young Grace afata muzika nk’isuka ye

Nta mahirwe menshi yagize mu mwaka wa 2015. Yagiye avugwaho guhimba inkuru ndetse no gutanga sheki zitazigamiye. Kuri ubu avuga ko nta kindi kintu yakora atari ubuhanzi kuko ariyo suka imutunze. Abayizera Grace ni umuraperikazi umenyerewe muri muzika nyarwanda ku izina rya Young grace. Afatwa nk’umwe mu bakobwa bazi gukora ijyana ya HipHop. Nyuma y’aho […]Irambuye

Abakinnyi ba filme 9 bakunzwe mu Rwanda bazajya bahembwa buri

Binyujijwe muri Kingdom Production Ltd imwe mu ma kompanyi azajya ateza imbere abakinnyi ba filme, yamaze guhitamo abakinnyi 9 igomba kugirana nabo amasezerano ikajya ibahemba buri kwezi. Nshimyumuremyi Onésime umuyobozi w’iyo kompanyi, avuga ko aricyo kintu cyaburaga mu Rwanda cyo kuba nta bakinnyi bakina filme by’umwuga. Ariko mu gihe cyose abo bakinnyi bazajya baba bazi […]Irambuye

Mc Tino yoroye ingurube 50 muri Ngororero

Mu buzima busanzwe ni umunyamakuru, umushyushyabirori ‘MC’ ndetse akaba n’umuhanzi. Kasirye Martin uzwi cyane mu myidagaduro nka Mc Tino, avuga ko mu minsi mikeya ashobora kugana iy’ubworozi ibindi akaba abiretse. Mc Tino n’izina rikomeye cyane mu muziki. Utamuzi nk’umuhanzi akunze kumubona mu bitaramo byinshi abiyoboye. Ni nawe Mc mu bitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma […]Irambuye

Intandaro yo kutumvikana kwa J.Sentore n’umukobwa babyaranye

Ku wa kabiri w’iki cyumweru tariki ya 16 Gashyantare 2016, nibwo hacicikanye amakuru mu bitangaza makuru bitandukanye avuga ko Jules Sentore n’umukobwa babyaranye baba bagiye kujya ku nkiko bapfa kutabonera indezo igihe. Ayo makuru akaba yari yatangajwe na Mpinganzima Innocente wabyaranye na Jules ndetse icyo kibazo kigashimangirwa na murumuna we witwa Solange. Uretse kudatanga indezo […]Irambuye

Mashariki Africa Film Festival igiye kongera kubera mu Rwanda

Ku nshuro ya kabiri iserukiramuco mpuzamahanga rya film ryiswe ‘Mashariki Africa Film Festival’ rigiye kongera kubera mu Rwanda. Ni nyuma y’aho iri serukiramuco ryabereye mu Rwanda ku nshuro yaryo ya mbere ku itariki ya 13 Werurwe 2015 muri Serena Hotel. Muri iri serukiramuco, kenshi usanga aba ari umwanya wo kumenyekanisha imwe mu mico y’ibihugu bitandukanye biba […]Irambuye

Kuki abahanzi bibuka gukora iyo Guma Guma yaje?- Senderi

Senderi azwiho kuba ari umuhanzi uhorana udushya, ni n’umwe mu bahanzi bafite amazina menshi kurusha abandi. Kuri ubu avuga ko atazi impamvu abahanzi bibuka kugaragara cyane ari uko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryegereje. Iryo rushanwa ritegurwa n’uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ku bufatanye na East African Promoters ‘EAP’. Bimwe mu byo atangaza, […]Irambuye

en_USEnglish