TNP irimo gukorana indirimbo na Radio & Weasel
Itsinda rya TNP ni rimwe mu matsinda amaze igihe mu muziki w’u Rwanda. Ubu noneho ryerekeje muri Uganda gukorana na Radio & Weasel mu buryo bwo kwagura muzika yabo.
Mu mwaka wa 2010 nibwo iri tsinda ryatangiye kumvina cyane mu ndirimbo nka ‘Kamucerenge, Ndamburiraho ibiganza bakoranye na Knwoless n’izindi.
Mu mwaka wa 2015 bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bwa mbere kuva iryo rushanwa ryatangira kuba ku nshuro yaryo ya gatanu.
Ibi rero ngo nibyo byabahaye intege zo gukora cyane ku buryo buri mwaka bajya bagaragara mu bahanzi 10 bakunzwe cyane mu Rwanda.
Mu gihe bashyiraga hanze amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Umunsi w’amateka’ bakoreye muri Uganda, batangarije Umuseke ko bafite undi mushinga w’indirimbo barimo gukorana n’itsinda rya Goodlyf.
Trecy na Paccy bagize itsinda rya TNP, bakomeje bavuga ko mu minsi ya vuba bifuza kuba hari aho bamaze kugera ku ruhando mpuzahanga.
Bakomeza basaba abakunzi ba muzika nyarwanda n’abafana babo muri rusange, ko barushaho gukomeza guteza imbere abahanzi nyarwanda bakanababera abavugizi.
Aho guhora bivugwa ko abahanzi nyarwanda nta kintu bakora cyangwa se ngo babe bagerereranywa n’abanyamahanga nyamara hari ibihe igihugu cyanyuzemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byahitanye abahanzi nabo bakabaye bakomeye.
https://www.youtube.com/watch?v=8v_nFUiiXL0
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW