Mc Tino yoroye ingurube 50 muri Ngororero
Mu buzima busanzwe ni umunyamakuru, umushyushyabirori ‘MC’ ndetse akaba n’umuhanzi. Kasirye Martin uzwi cyane mu myidagaduro nka Mc Tino, avuga ko mu minsi mikeya ashobora kugana iy’ubworozi ibindi akaba abiretse.
Mc Tino n’izina rikomeye cyane mu muziki. Utamuzi nk’umuhanzi akunze kumubona mu bitaramo byinshi abiyoboye.
Ni nawe Mc mu bitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rimwe mu marushanwa akomeye mu Rwanda rihuza abahanzi 10 baba bakunzwe cyane mu gihugu.
Mu myaka igera ku 10 akora akazi k’itangazamakuru ndetse n’indi mirimo imwinjiriza amafaranga, avuga ko hari byinshi yiyimye kugirango agire umushinga azakoresha amafaranga yose yakoreye.
Bimwe mu byo yatangarije Umuseke, yavuze ko nta kintu na kimwe kidakorwa n’amafaranga. Ariko kugira ngo uzabone amafaranga wemera guhara ukayashora mu mushinga udahita uguha inyungu bikorwa na bake.
Yagize ati “Ubundi sinigeze ntekereza ko nshobora kuzorora ingurube kuko burya iri mu matungo adakunze kuvugwaho rumwe. Ariko icyo narebye ni ejo hazaza.
Natangiranye amafaranga ibihumbi 250.000 frw, ntashyizeho ayo natanze ngo bakore neza aho nzororera izo ngurube. Ubu ndamutse mbiretse sinajya munsi ya miliyoni eshanu”.
Mc Tino akomeza avuga ko mu minsi iri imbere ashobora kuzaba afite abantu ahereza akazi batari bakeya.
Izo ngurube ziherereye mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, Tino avuga ko aza gutangira kujya agemura inyama zazo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi hose mu bice bitandukanye.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
5 Comments
Utwo ni dukeya icecekere…, ubu nhize ingurube 1.300 nororera Uganda !!!
Amafi 75.000 nayo nyororera Uganda !!!
Byose nkagemura Kigali, Goma ni bice bya Uganda
Kora cyane wagure umushinga Tini we.
wororerahe ngo umpe contact nzagusure se Munyarwanda nanjye ko ndumworozi uciriritse
urumuntu wumugabo komereza aho muvandimwe
50 pigs can make news too, wow
ntakizanamahera nkokuba muri FPR-inkotanyi, uregeranya amahera, ukavugati komera camwa FPR-inkotanyi
Comments are closed.