Eminante yifuza ko abahanzi nyarwanda bagakwiye kubahwa mu bitaramo
Mugabushaka Jeanne de Chantal ariko abenshi bazi ku izina rya Mama Eminante, avuga ko abahanzi nyarwanda bagakwiye kujya bubahirwa akazi baba bakoze ngo batumirwe mu bitaramo aho kubahemba ubusa cyangwa ngo bahore baririmbira ubusa.
Uretse kuba umunyamakuru umukemurampaka, Mama Emminante ni n’umushyushya rugamba mu birori bikomeye.
Afite umwihariko wo kugira inshuti nyinshi z’urubyiruko rukunda kumugana ngo arugire inama akaba ari na hamwe mu hakomoka aka kazina ka Mama Eminante.
Mu kiganiro na Radio 10, Eminante yatangaje ko aho abahanzi bagera birya ngo bagire aho bagera, bakabaye babyubahirwa.
Yagize ati “Erega abahanzi nyarwanda igihe kirageze ngo nabo batangire kugira umusaruro babona ku bihangano byabo.
Birababaje iyo ugiye kubona ukabona uwo wita umu star aragusaba M2U yo guhamagara cyangwa se itike imugeza aho wamubwiye ko muhurira ngo mugirane ikiganiro.
Aho bamaze kugeza umuziki nyarwanda byari bikwiye ko batangira nabo gufata ku ifaranga ry’ibyo bamaze kugeraho”.
Yatangiye gukora imirimo ijyanye n’amarushanwa y’ubwiza na mbere y’uko aba umunyamakuru mu 2002. Icyo gihe yari umutoza w’abamurika imideri bo muri icyo gihe akaba yari anashinzwe ikinyabupfura cy’abakoraga ako kazi.
Mu mwaka w’2007 Eminante yakoraga akazi k’ubukemurampaka mu marushanwa y’ubwiza mu mashuri makuru naza Kaminuza byo mu Rwanda. Ubu ari muri batatu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa ririmo kuba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
5 Comments
ibyose birareba twebwe abasoma iyi nyandiko cyangwa birareba abahanzi ubwabo
Buriya se uwashishoza s’abo bahanzi uasangaho ikibazo cyo kwisuguza ???
Urifuza kwaho baciye tubaha akamiya ku busa ??? Ubabwire aho bampingiye bahasibe.
Ni bakore kinyamwuga nkuko mugenzi wawo Diamond wo muri TZD aherutse ku bibabwira bave muri mamawararaye atarobyo kababayeho daaa
Utiyubashe nawuzakubaha!
Bo ubwabo nibareke amshyari bakorere hamwe bazamurane umwe iyoyasohoye indirimbo bamwe muribo nibabyishimira
Bazatangira ngo yayabonye ate,yayakuyehe, ko nabiraka bajya bamuha indirimboze nanjyana…barabarabraa ahoyakamufashihe aramusebya gutyooo none ngo basuzuguwe nibuhane bashyire hamwe ibihangano byabo babihe agaciro.
erega umwana niwe wiha ingobyi,akenshi byaba biterwa n’ibihangano byabo kuko nibibande cyane k’ubutumwa kurusha injyana.
Eminante numu mama mwiza
no kwisura yaba miss nawe
ndakwikundira rata mama Eminante
Comments are closed.