Digiqole ad

Kuki abahanzi bibuka gukora iyo Guma Guma yaje?- Senderi

 Kuki abahanzi bibuka gukora iyo Guma Guma yaje?- Senderi

Ntajya atinya kujya mu bafana hagati

Senderi azwiho kuba ari umuhanzi uhorana udushya, ni n’umwe mu bahanzi bafite amazina menshi kurusha abandi. Kuri ubu avuga ko atazi impamvu abahanzi bibuka kugaragara cyane ari uko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryegereje.

Ntajya atinya kujya mu bafana hagati
Ntajya atinya kujya mu bafana hagati

Iryo rushanwa ritegurwa n’uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ku bufatanye na East African Promoters ‘EAP’. Bimwe mu byo atangaza, ni uko abahanzi bakorana umwuga umwe ibigaragara ngo bamuvunisha.

Kuko kuva irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 ryarangira, amaze gukora indirimbo eshanu mu gihe abandi hari n’uwo usanga nta n’imwe yigeze akora.

Ibi rero ngo biri muri bimwe abashinzwe gutegura iryo rushanwa bagakwiye kujya babanza kureba neza mbere yuko amatora y’abahanzi bazitabira iryo rushanwa akorwa n’abanyamakuru.

Yagize ati “Ndabizi ko kenshi bagenzi banjye banyangira ko mvugisha ukuri kuri buri kintu. Ariko birababaje kandi biteye n’agahinda kubona umuntu ari umuhanzi akibuka kujya muri studio ari uko Guma Guma ije.

Umuntu ashobora kwibaza niba uri umuhanzi cyangwa se niba ahubwo uri umuhashyi nka bamwe njya numva mu mupira w’amaguru”.

Senderi avuga ko kandi abifata nko kumuvunisha. Kuko iyo irushanwa rirangiye mu kwa munani akomeza agakora indirimbo mu gihe abandi bongera iyo ukwezi kwa mbere kugeze.

Zimwe mu ndirimbo eshanu Senderi avuga ko yashyize hanze mu gihe abandi baba bibereye mu bindi, ni Tekana, Ikoti, Bazayomba, Iyo twicaranye, Tuzarinda igihugu ndetse ngo anashyira hanze album ye ya gatatu.

Uretse gukora izo ndirimbo nyinshi mu gihe gito, Senderi agenda agaragara mu bikorwa bitandukanye hirya no hino mu bice bitandukanye by’igihugu.

Amwe mu mazina amaze kugira ni, Nzaramba, Eric, Senderi, Mafiyeri, Iranzi, Ask tomorrow, Harvad, Inkeragutabara, International Hit, Tuff Hit, Intare y’Umujyi, 3D, Mayweather, Chris Brown, Meddy, Magufuri n’andi menshi.

Senderi akunze kugaragarizwa n'abafana be ko bamushyigikiye
Senderi akunze kugaragarizwa n’abafana be ko bamushyigikiye

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish