Abakinnyi ba filme 9 bakunzwe mu Rwanda bazajya bahembwa buri kwezi
Binyujijwe muri Kingdom Production Ltd imwe mu ma kompanyi azajya ateza imbere abakinnyi ba filme, yamaze guhitamo abakinnyi 9 igomba kugirana nabo amasezerano ikajya ibahemba buri kwezi.
Nshimyumuremyi Onésime umuyobozi w’iyo kompanyi, avuga ko aricyo kintu cyaburaga mu Rwanda cyo kuba nta bakinnyi bakina filme by’umwuga.
Ariko mu gihe cyose abo bakinnyi bazajya baba bazi ko hari amafaranga bagenewe ya buri kwezi, bizajya binatuma bubahwa aho gufatwa nk’abantu bari aho gusa.
Yabitangarije Umuseke muri aya magambo ati “Iyi kompanyi yanjye nifuza ko yagira uruhare runini mu guteza imbere cinema mu Rwanda n’abakinnyi bayo.
Kuko namaze guhitamo abakinnyi 9 bakomeye cyane mu Rwanda ku buryo banashyiriweho umushahara wa buri kwezi baba bakinnye cyangwa se batakinnye.
Mpamya ko mu minsi iri imbere filme nyarwanda zitazongera kwitwa ama theatre ahubwo bazajya Babura itandukanyirizo n’izindi zo hanze bareba”.
Muri abo bakinnyi 9 bamaze gutoranywa, ntabwo bazajya bapfa kigaragara mu yandi ma filme nkuko bajyaga bakina muri nyinshi. Ahubwo bagiye gukurikiranwa n’iyo kompanyi uzajya ashaka kubakinisha azajya abanza kwishyura abone gutwara umukinnyi ashaka.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW