Kaminuza ya ‘UTB’ yahoze ari RTUC igiye gutora Rudasumbwa na

Kaminuza y’amahoteli,ubukerarugendo n’ikoranabuhanga n’ubucuruzi (Universty of Tourism, Technology and Business Studies) ‘UTB’ yahoze ari RTUC, igiye gutora Rudasumbwa na Nyampinga b’umwaka wa 2016. Iyi Kaminuza iri mu zatangije iki gikorwa cyo gutoranya abasore n’inkumi baba bahiga abandi kimwe n’iyahoze yitwa SFB ubu yahindutse CBE. Ku nshuro ya gatatu yateguye iri rushanwa rizaba ririmo abasore 10 […]Irambuye

The Ben afite ipfunwe ry’uko yagiye muri Amerika agaherayo

Ku itariki ya 4 Nyakanga 2010 nibwo The Ben na Meddy bagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gikorwa cyari kiswe ‘Urugwiro Conference’ akaba ari igikorwa cyari cyateguwe n’abanyarwanda baba muri Amerika. Kuba bataragarukanye n’abandi ngo bimutera ipfunwe. Imyaka imaze kuba itandatu abo bahanzi bombi bataragaruka mu Rwanda uretse ko buri mwaka haba hari amakuru […]Irambuye

Nyuma ya Guma Guma Mc Tino azerekeza kuri Royal FM

Kasirye Martin cyangwa se Mc Tino izina rizwi mu muziki no mu kuyobora ibirori bitandukanye nka Mc, yamaze kwerekeza kuri Royal FM mu gihe byavugwaga ko ashobora kuzajya kuri Kiss FM ikoraho Austin, Isheja na Arthur bahoze bakorana kuri KFM. Kuri uyu wa gatatu nibwo Mc Tino yagiranye amasezerano n’iyo Radio y’imikoranire ariko akazubahirizwa nyuma […]Irambuye

Gushaka ntibivuze ko Knowless agomba guhagarika umuziki- Allioni

Buzindu Allioni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza mu muziki guhera mu mpera za 2015, asanga kuba Knowless agiye gushinga urugo bitagatumye ahagarika umuziki ahubwo imyitwarire ariyo yagahindutse. Kuba Knowless yajyaga yitabira ibitaramo nk’umuhanzi wundi wese ku masaha ibitaramo bisanzwe bibera ngo nibyo byagahindutse. N’abategura ibitaramo bakamenya ko agomba kuza kuririmba ariko afite amasaha aririmbira n’ayo […]Irambuye

Urugendo rwa Aimé  UWIMANA mu ndirimbo za Gospel

Aimé  UWIMANA ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, zirimo izo yise “Uwiteka Araje”, ‘Ninjiye ahera,” “Ngwino Mukiza,” “Iminsi yose,” “Fiesta” ndetse n’izindi. Yavukiye mu gihugu cy’Uburundi kuwa 20 Gicurasi 1977, akaba ari mwene Niyimbeshaho Emmanuel na Nyirabizimana Joséphine. Kuri ubu Uwimana ni umugabo w’imyaka 39 ufite umugore witwa Marie Claire Uwimana Aimé yatangiriye […]Irambuye

PGGSS6: i Musanze hazaha amahirwe benshi cyangwa bayahatakarize- Jules

Ibitaramo umunani (8) byari biteganyijwe kuba by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ririmo kuba ku nshuro yaryo ya gatandatu, hasigaye bitatu. Muri ibyo ngo Jules Sentore abona igitaramo cy’i Musanze gishobora guca urubanza hagati yabo bose uko ari 10. Mu marushanwa yandi yabanjirije iri, i Musanze niho hagiye hagaragarira umuhanzi uhiga abandi ku buryo […]Irambuye

Nje mu muziki gufatanya, si nje guhangana- Melissa Fenty

Ikirezi Melissa umuhanzikazi mushya mu muziki w’u Rwanda uzajya akoresha izina rya Melissa Fenty, ngo ntazanywe no guhangana n’abandi basanzwe bakora umuziki ahubwo aje gufatanya nabo kugira aho bageza muzika nyarwanda. Ku ndirimbo ye ya mbere yashyiriye hanze amashusho yise ‘Sinaguhara’, mu gihe cy’umunsi umwe imaze kurebwa n’abantu bagera ku 1742. Ibi kuri we asanga […]Irambuye

Amagambo ‘Lyrics’ agize indirimbo Rwancanze ya Uncle Austin

Intro… Yooo… its anada one fi di lovers out deya .ahaa Uncle Austin deya pacento deyaaa Verse 1 Yalalailalala hiyeeee*2 I swear I swear I swear Ntashidikanya*2 hoo uyu mutima urabihamya ko duhuje Urishima nkagubwa neza, wababara bikangwa nabi Uburyo ngukunda byose birikora.. Ohh my lover my summertime lover my all-time lover Your my lover […]Irambuye

en_USEnglish
en_USEnglish