Urugendo rwa Aimé UWIMANA mu ndirimbo za Gospel
Aimé UWIMANA ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, zirimo izo yise “Uwiteka Araje”, ‘Ninjiye ahera,” “Ngwino Mukiza,” “Iminsi yose,” “Fiesta” ndetse n’izindi.
Yavukiye mu gihugu cy’Uburundi kuwa 20 Gicurasi 1977, akaba ari mwene Niyimbeshaho Emmanuel na Nyirabizimana Joséphine. Kuri ubu Uwimana ni umugabo w’imyaka 39 ufite umugore witwa Marie Claire
Uwimana Aimé yatangiriye ubuhanzi bwe bwo kuririmba indirimbo z’Imana muri korali y’urusengero rwitwa “Vivante” i Bujumbura icyo gihe akaba ari nabwo yatangiye kugaragaza impano ye.
Muri Kamena 1994 yaje mu Rwanda ahakomereza ubuhanzi bwe ari nako kandi akomeza gukorana n’abandi bahanzi batandukanye nka Habonimana Apollinaire.
Nyuma yaho ahimbiye indirimbo nyinshi bikamuhira zirimo iyo yise ‘UWITEKA ARAJE’ benshi bagiye bita MURIRIMBIRE UWITEKA , iyi ndirimbo yagiye isubirwamo henshi mu nsengero zitandukanye.
Aimé Uwimana uzwiho kwicisha bugufi ku bamugana bose, uretse kuririmba ngo kureba filimi ni kimwe mu bintu by’ingenzi akunda cyane, aho ngo anagerageza kuzandika n’ubwo zitarajya ahagaragara.
Kuva yatangira ubuhanzi bwe, Uwimana Aimé amaze gushyira ahagaragara imizingo [Album] esheshatu. Iyo yahereyeho yitwa “Yesu ni muzima” akurikizaho “Iminsi yose,” nayo iza gukurikirwa na “Ibihe by’urukundo” n’izindi.
Kuba amaze igihe mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana ataragira izo akora zisanzwe kimwe nk’abandi bagiye babivamo, avuga ko ari umuhamagaro we kandi kenshi abantu badahuza umuhamagaro.
Yakomeje abwira Umuseke ko adashobora no guhagarara hariya ngo hagire uwo acira urubanza mu gihe ari mukuru kandi azi inzira ashaka kugana mu iterambere rye.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Bless bro!!!! We luv so much