Digiqole ad

Gushaka ntibivuze ko Knowless agomba guhagarika umuziki- Allioni

 Gushaka ntibivuze ko Knowless agomba guhagarika umuziki- Allioni

Buzindu Allioni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza mu muziki guhera mu mpera za 2015, asanga kuba Knowless agiye gushinga urugo bitagatumye ahagarika umuziki ahubwo imyitwarire ariyo yagahindutse.

Allioni ngo ntiyifuza ko Knowless yazahagarika umuziki kubera ko yashatse umugabo
Allioni ngo ntiyifuza ko Knowless yazahagarika umuziki kubera ko yashatse umugabo

Kuba Knowless yajyaga yitabira ibitaramo nk’umuhanzi wundi wese ku masaha ibitaramo bisanzwe bibera ngo nibyo byagahindutse.

N’abategura ibitaramo bakamenya ko agomba kuza kuririmba ariko afite amasaha aririmbira n’ayo agomba kuba ari mu rugo ngo yite ku muryango we.

Ariko kuba ashobora guhita ahagarika umuziki burundu, Allioni asanga bitaba ari umwanzuro mwiza kuko kuri ubu Knowless ari mu barimo gutera urutambwe ruganisha kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda mu Karere.

Ati “Nti byaba bisa neza Knowless ahise areka umuziki kubera ko yashinze urugo. Kuko hari amazina menshi tuzi akora umuziki kandi yubatse ingo zabo. Ahubwo bikwiye gutuma arushaho gutekereza ku kintu cyatuma umuziki we umenyekana hirya no hino ku isi”.

Kuva byatangazwa ko Knowless na Clement bagiye gushyingiranwa, mu basanzwe bakurikirana ibihangano by’uyu muhanzi bavuga ko ashobora guhita ahagarika umuziki ahubwo akajya kwita ku rugo rwe.

Allioni abajijwe impamvu yumva yifuza gukomeza kubona Knowless mu muziki mu gihe yakaboneyeho umwanya wo kwigaragaza, Allioni avuga ko ntacyo yari amubangamiyeho.

Ibi rero bitandukanye cyane n’ibyo usanga mu bindi bihugu aho umuhanzi aba acungana n’undi aho acitse intege cyangwa se ahuriye n’igituma aba ahagaritseho umuziki, undi akaboneraho umwanya wo kwigaragaza.

Kuri ubu, Allioni ari mu bahanzi 10 barimo guhatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ririmo kuba ku nshuro yaryo ya gatandatu.

Ku gitaramo cya gatandatu mu bitaramo umunani bigomba kuzaba kigiye kubera i Musanze kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Nyakanga 2016, ngo nubwo ari ubwa mbere azaba ahataramiye nta bwoba ahafitiye.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • yego rata muge mukundana kdi nawe uharanire kugera ikirenge mu cya knowless!ibihe byiza Knowless!!!alioni nawe courage!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish