PGGSS6: i Musanze hazaha amahirwe benshi cyangwa bayahatakarize- Jules
Ibitaramo umunani (8) byari biteganyijwe kuba by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ririmo kuba ku nshuro yaryo ya gatandatu, hasigaye bitatu. Muri ibyo ngo Jules Sentore abona igitaramo cy’i Musanze gishobora guca urubanza hagati yabo bose uko ari 10.
Mu marushanwa yandi yabanjirije iri, i Musanze niho hagiye hagaragarira umuhanzi uhiga abandi ku buryo mu bindi bitaramo bibiri biba bisigaye usanga ufite amahirwe yo kwegukana iri rushanwa ariho yigaragariza.
Kuri Jules Sentore asanga iki gitaramo kizaba ari bimwe mu bitaramo bizaba bikomeye ugereranyije n’ibindi bitanu bamaze gukora byagiye bizenguruka zimwe mu Ntara.
Yabwiye Umuseke ko kugeza ubu nta muhanzi abona urusha abandi cyane ku buryo yahita amuvuga. Ariko ko i Musanze hashobora guca urubanza.
Yakomeje avuga ko mu marushanwa abiri aheruka yitabiriye y’iri rushanwa, byagezaga muri iki gihe umuhanzi uzatwara igikombe baramaze kumubona.
Ko bitandukanye cyane rero n’iri rushanwa kuko usanga bose amanita aba ari hafi kwegerana kubera ko nta muhanzi wari warusha abandi mu bitaramo nka bitatu bikurikirana wenyine.
Ahubwo usanga uyu munsi ugize abafana benshi ejo atari bo, ugasanga barabasaranganya bose bitewe n’Intara bagezemo.
Mu bitaramo bitanu bimaze kuba, hari abahanzi ugenda usanga bari mu myanya y’imbere kurusha abandi nubwo bose bahatanira kwegukana iri rushanwa.
Muri abo bahanzi usanga hagaragara cyane itsinda rya Urban Boys, Bruce Melodie, Christopher, Danny Nanone na Jules Sentore.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW