Digiqole ad

Umugore wa Kanyombya avuga ko umugore w’UmuStar adakwiye gufuha

 Umugore wa Kanyombya avuga ko umugore w’UmuStar adakwiye gufuha

Umulisa Jeanne avuga ko umugore w’Umustar adakwiye gufuhira umugabo we

Umulisa Jeanne umugore wa Kayitankore Ndjoli ‘Kanyombya’ avuga ko umukobwa wemeye gukundana n’Umustar bikagera aho amubera umugore atari akwiye gufuha. Kuko haba hari impamvu ariwe watoranyijwe mu bandi uwo musore aba yarahuye nabo.

Umulisa Jeanne avuga ko umugore w’Umustar adakwiye gufuhira umugabo we

Nubwo adakunze kuvugwa cyane mu itangazamakuru, ngo akurikirana amakuru menshi y’Abastars. Mu byo yumva kenshi ni uguterana amagambo hagati y’umuhungu n’umukobwa umwe ari Umustar.

Ibi rero asanga umukobwa uha umwanya we kumva ibivugwa ku mugabo we aba ataramenya neza icyo ashaka. Ko aba akwiye kumwizera kandi akanamwubahira icyo yamuhitiyemo.

Umustar aba ari umuntu uzwi na benshi ndetse unakundwa na benshi. Iyo ushatse kwishyiramo kumufuhira ushobora gusara. Icya mbere wowe ukwiye guha umwanya n’ikizere yakugiriye akumva ko wamubera umugore”– Jeanne.

Umulisa na Kanyombya bashakanye tariki 25 Ukwakira 2012. Ubukwe bwabo bukaba bwaragejeje itariki benshi mu bakunzi b’uyu mugabo batari bemera ko agiye gushaka kubera urwenya yari azwiho.

Ni ubwa mbere Kanyombya yari ashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko siwe mugore wa mbere yari atunze. Umwana mukuru w’imfura ya Kanyombya yabyaye mbere yo gushaka afite imyaka 37.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish