AY ashobora gusubiranamo ‘Just a dance’ na Buravani
Ambwene Allen Yessayah wamamaye cyane nka AY, umuraperi ukomoka muri Tanzania, amakuru agera ku Umuseke ngo ni uko yaba ari mu mushinga wo gusubiranamo na Buravani indirimbo ye yitwa ‘Just a dance’.
Impande zombi nta n’umwe werura ngo atangaze aho uwo mushinga ugeze utunganywa.
Gusa igihari ni uko icyo gitekerezo cyumvikanyweho hagati yabo n’abakurikirana ibikorwa byabo (Managers).
Yvan Buravani mu minsi ishize yatangarije Umuseke ko umwaka wa 2016 uri mu myaka y’ubuzima bwe bwose mu muziki. Kuko aribwo yatangiye kwigaragaza nk’umuhanzi w’umuhanga.
Icyo gihe akaba yaranavuze ko nubwo atamaze igihe mu muziki, yifuza kugira isura ahesha umuziki w’u Rwanda abifashijwemo n’abakunzi b’ibihangano bye.
Mu gitaramo cya East African Party cyabaye tariki ya 01 Mutarama 2017, benshi mu bari batarabona aho aririmba nti bashidikanyije ko afite ahazaza heza kubera imiririmbire ye.
Kuba ashobora gukorana na AY, ngo ni irindi pfundo yaba apfunduye umuziki w’u Rwanda agakomeza kurenga imbibi nk’uko bivugwa na bamwe mu bakurikirana ibikorwa bye bya muzika.
AY ni umwe mu bahanzi bifashije cyane muri aka karere, ni umuhanzi kandi ukunzwe cyane mu njyana ya Rap.
Yatangiye gukora umuziki mu 1996 ariko ntiyahita amenyekana. Mu 2002 nibwo yaje kujya mu itsinda ryitwaga ‘East Coast Army’ aba yamamaye atyo.
Muri 2007 yegukanye igihembo cy’umuraperi mwiza muri Tanzania mu rishanwa rya ‘Tanzania Music Awards’. Indirimbo ye yari ikunzwe akaba ari iyitwaga ‘Usijaribu’.
Uko imyaka yagiye itambuka, ni nako yagiye ahabwa ibihembo byinshi bitandukanye. Muri 2012 yongeye guhabwa igihembo cya Channel O Music Awards nk’umuhanzi ufite amashusho meza mu karere.
Nyuma yo kugenda akora indirimbo nyinshi zigakundwa harimo n’izo yagiye akorana n’abahanzi bakomeye bo mu akarere, muri 2015 nabwo yakoze indirimbo yakunzwe cyane yise ‘Zigo’ afatanyije na Diamond Platnumz.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW