The Ben azakorera igitaramo muri Uganda ahite asubira USA
The Ben umaze ukwezi mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu yari amaze ahavuye, agiye gukorera igitaramo muri Uganda ari nacyo cya nyuma azaba akoreye muri Afurika ahite asubira muri Amerika.
Amakuru agera ku Umuseke avuga ko umucuruzi ukomeye wo muri Uganda ariwe wateguye icyo gitaramo The Ben azitabira kikazahuza abanyarwanda baba muri icyo gihugu.
Umwe mu barimo gutegura icyo gitaramo, yabwiye Umuseke ko kizaba tariki ya 10 Gashyantare 2017. The Ben akazamara icyumweru kimwe agahita afata indege dore ko ari naho yururukiye aza mu Rwanda.
Uretse icyo gitaramo agiye gukorera Uganda agahita akomeza asubira muri Amerika, hari ibindi bitaramo bibiri agiye kubanza gukorera mu Rwanda.
Biteganyijwe ko ku itariki ya 04 Gashyantare, The Ben azakorera igitaramo mu mujyi wa Huye kizaba kibanziriza icya nyuma azaba akoreye mu Rwanda.
Ku itariki ya 11 Gashyantare 2017 nibwo The Ben azakora ikindi gitaramo cya nyuma mu Rwanda mbere yo gusubira muri USA. Akazagikorera ku Gisenyi mu karere ka Rubavu. Icyo gitaramo kikazabera kuri sitade Umuganda.
Muri ibyo bitaramo byose, King James na Riderman nibo bahanzi bazaba bari kumwe nawe. By’umwihariko kuri King James akaba asanzwe ari ambasaderi wa Airtel yishyuye The Ben.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ashobora kuzasanga Donald trump yarisubiye bakamukubitisha return yinsazi,nagende gake amazi ntakiri yayandi
ntacyo yakwigarukira ibabo
Uyu nasubira USA nzabandora.trump inzira yazifunze.
Comments are closed.