‘Ijuru rito’ indirimbo Christopher akoze atakiri kumwe na Clement
Muneza Christopher yamenyekanye cyane ubwo yabarizwaga muri Kina Music imwe mu mazu akomeye akora umuziki. Kuva aho atandukaniye nayo, yashyize hanze indirimbo ya mbere yise ‘Ijuru rito’ atakiri kumwe na Clement.
Kubera igihe cyari gishize uyu muhanzi adashyira hanze indirimbo nshya, benshi mu bakurikirana ibihangano bye bavugaga ko bishobora kumugora kuguma ku muvuduko yahozeho ari muri Kina Music.
Aho ashyiriye hanze iyi ndirimbo avuga ko kuba nta bihangano bye bishya biri hanze atari uko yatandukanye na Clement. Ahubwo ko gukora umuziki bisaba kuwigaho neza kimwe nk’undi mushinga wose.
Kuko imikorereye igomba guhinduka ariko imiririmbire n’ubutumwa mu ndirimbo budafite aho buhuriye no kuba yakorana n’umuntu runaka.
‘Ijuru rito’ indirimbo nshya ya Christopher, akaba ateganya kuyimurikira abantu bwa mbere mu gitaramo afite ku itariki ya 14 Gashyantare 2017 ku munsi witwa uw’abakundana ‘Valentine’s Day’.
Ishimwe Clement yafashe Christopher mu irushanwa yari yateguye ryo gushaka abana b’abanyempano. Kuva icyo gihe nibwo yatangiye gukora indirimbo zagiye zimumenyekanisha cyane zirimo ‘Iri joro, Byanze, Habona n’izindi.
Yaje kugenda yegukana ibihembo birimo ibya Salax Awards nk’umuhanzi wahize abandi mu njyana ya RnB mu Rwanda. Yaje no kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star inshuro zigera kuri eshatu.
Ubwo iryo rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatandatu Christopher akaba yaregukanye umwanya wa kabiri ari nabwo yahise atandukana na Kina Music ahitamo gukora umuziki ku giti cye.
https://www.youtube.com/watch?v=wAzhm-5g9rs
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Courage musore!
Comments are closed.