HipHop na Afrobeat zikeneye andi maraso mashya- King James
King James ubundi yitwa Ruhumuriza James, ni umuririmbyi w’injyana ya RnB n’izindi zishamikiyeho nka Zouk na Pop. Abona uko umuziki w’u Rwanda uhagaze muri iki gihe injyana ya HipHop na Afrobeat zikeneye andi maraso mashya aza kunganira abasanzwe bazikora.
Aha King James azigereranya n’injyana ya RnB ubu isa naho ifite umubare munini w’abahanzi barimo kuyikora kandi bakunzwe barimo Yvan Buravani, Social Mula n’abandi.
Avuga ko kuba hari abahanzi bashya baza mu muziki bagahindura ibintu ari ikintu cyo kwishimira cyane. Kuko bigaragaza imbaraga n’agaciro abanyarwanda bamaze guha abahanzi babo.
Mu myaka umunani {8} amaze mu muziki, dore ko yatangiye kumvikana cyane muri 2009 mu ndirimbo yise ‘Intinyi’, asanga aho umuziki ugeze abanyarwanda bakwiye kuhishimira.
Kuko niba sosiyete zitandukanye z’itumanaho zirimo Airtel n’abashoramari batangiye kugira abahanzi bagirana nabo amasezerano y’imikoranire, byerekana imbere heza ku bahanzi bakora umuziki mwiza.
Ikindi King James ashimira abahanzi barimo gukora umuziki ubu, ni uburyo nta gikorwa cya leta na kimwe batakitabira. Bitandukanye n’indi myaka yashije aho wasangaga hari abarutisha ibyo bikorwa akazi kabo.
Ku bijyanye n’ibikorwa bye bya muzika, arimo gutegura indirimbo zo gushyira kuri album ye ariko avuga ko zizaba zituje cyane ugereranyije n’izo amaze iminsi akora zihuta.
Mu kiganiro yagiranye na RoyalTv, akaba yaranasobanuye ko ibi ari ubusabe bw’abakunzi b’ibihangano bye bifuje ko yakongera gukora injyana zituje nk’izo bamuziho mu gihe cyashize.
https://www.youtube.com/watch?v=aybaYgM7SLc
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW